Bugesera: Bane bafunzwe bazira ibiti by’umushikiri, undi yatemye inka y’umuturanyi
Abagabo bane n’imodoka ya FUSO bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bazira gutema ibiti by’umushikiri. Undi umwe we afungiye ku Ruhuha azira gutema inka y’umuturanyi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, Supt. Donat Kinani avuga ko bafashe umushoferi ari nawe nyiri modoka Mitsubishi Fuso ifite plaque RAC 698E ipakiye ibiti by’umushikiri n’abandi bantu 3 bakekwa kugira uruhare muri ubu bucuruzi bafashwe ubu.
Ati “biragaragara ko hari abaturage bagikomeje kuvunira ibiti mu matwi, kuko hari abagifatirwa mu bucuruzi bw’ibi biti n’ubwo polisi ikomeje kubigisha ko ubucuruzi bwabyo butemewe”.
Senior Superintendent of Police Benoit Nsengiyumva ni umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba avuga ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije.
Agira ati “umuntu uzajya ufatwa azajya ahanwa hakurikijwe amategeko, ndagira inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batanga amakuru yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe”.
Avuga ko abo bahanwa n’ingingo ya 416 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ibiti by’umushikiri bikaba bijyanwa mu gihugu cya Uganda aho bihavanwa bijyanwa mu gihugu cy’ubuhinde aho bikorwamo amavuta yo kwisiga ahumura.
Ashinjwa gutema inka y’umuturanyi we
Mpayimana Evariste w’imyaka 40 y’amavuko we ari mu maboko ya polisi ya Ruhuha ashinjwa kuba ku mugoroba wa tariki 22/12/2013 yaratemye inka y’uwitwa Nsabimana utuye mu murenge wa Shyara mu Kagari ka Nziranziza mu mudugudu wa Kagarama.
Ubuyobozi bwa polisi mu murenge wa Ruhuha butangaza ko bugikora iperereza kugirango hamenyekane neza uwatemye iyo nka.
Ku rundi ruhande ariko bamwe baturanyi babo batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko Mpayimana afitanye amakimbirane n’umuryango wa Nsabimana kuko bemeza ko uyu Mpayimana yaba ashaka kurongora nyina wa Nsabimana ariko we n’abo bavukana ntibabyemere.
Aha niho bahera bavuga ko bashobora kuba bamubeshyera kuko atabikora kandi ashaka kurongora nyina ubabyara maze bakavuga ko kuko batabishaka bigatuma bamuhimbira ibyaha.
Nubwo aba mu murenge wa Shyara, Mpayimana akomoka mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Gahinga mu mudugudu wa Nyarubande. Akaba asanzwe akora akazi ko guhingira abaturage.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|