Bugesera: Bafunzwe bazira kwinjiza impu z’amatungo mu buryo bwa magendu
Umurundi witwa Ngabeshengera Jean Paul n’Umunyarwanda witwa Uwihoreye Emmanuel bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa binjiza impu z’amatungo mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Aba bagabo bafashwe saa cyenda z’ijoro rishyira kuri uyu wa 16/12/2014 aho barimo kwambutsa izo mpu bazikuye mu gihugu cy’u Burundi baca mu nzira zitemewe dore ko bataciye ku mupaka wemeye maze bafatwa n’irondo ry’abasirikare; nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Bugesera.
Aho afungiye kuri polisi Ngaboshengera avuga ko impu binjizaga mu gihugu zifite agaciro ka miliyoni hafi ebyiri ndetse zinarenga.
Ati “ni impu z’ihene 724, iz’intama 94 n’iz’inka 16 zose hamwe zikaba ari 834. Nari nzikuye mu ntara ya Ngozi muri komine Gashikanwa, nazizanye mu modoka ariko ngiye kugera ku mupaka nibwo twazishyize ku magare kugirango tubashe kuzambutsa kuko twaciye mu ishyamba ahatari umupaka kuko hatemewe kunyurwa”.
Uyu mugabo avuga ko atari ubwa mbere kuko yari asanzwe abikora, aho yinjizaga izi mpu mu Rwanda maze akazishyira Uwihanganye Emmanuel usanzwe aba mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru.
Ngo uretse icyaha cyo kwijiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu gihugu, polisi inakurikiranyeho abo bagabo icyaha cyo gutanga ruswa kuko bakimara gufatwa muri iryo joro bahaye ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 abasirikare babafashe kugirango babarekure ariko barabangira.
Ishami rishinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’imisoro n’amahoro mu karere ka Bugesera (RPD) ritangaza ko ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka bw’impu bwabujije mu rwego rwo kwirinda indwara z’amatungo nk’uburenge n’izindi.
Ngo iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Hagati aho, polisi iracyakora iperereza kugirango hamenyekane n’abandi baba babyihishe inyuma ndetse hanatunganwa dosiye yabo kugirango bashyikirizwe urukiko.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|