Bugesera: Bafunzwe bazira kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abagore batatu n’abagabo batatu binjiza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu binyuzwa ku mipaka itemewe.

Ibicuruzwa bafatanwe ni amacupa 122 y’inzoga zo mu bwoko bwa Amstel, ibiro 25 by’amafi n’ibiro 20 by’amashashi atemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Ibi bicuruzwa byafashwe kuwa 2/6/2012 bifatirwa mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera aho byari biri mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari ibijyanye i Kigali.

Polisi itangaza ko ibi bicuruzwa byose yahise ibishyikiriza ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RAA) ishami rya Bugesera.

Ibicuruzwa bafatanwe barimo kubyinjiza mu buryo bwa magendu.
Ibicuruzwa bafatanwe barimo kubyinjiza mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, yavuze ko atari byiza kunyereza imisoro kuko uyitanze aba yiyubakiye igihugu.

Ati "Iki ni igikorwa kitemewe n’amategeko, ubikora aba ashaka kunyereza imisoro, kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu."

Arasaba abacuruzi n’abandi baturage kwirinda gukwepa imisoro, anasaba abaturage gutanga amakuru y’abantu nk’aba bashaka gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera mu gihe bagikorerwa amadosiye kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Magendo mubyukuli ntiyemewe,cyane cyane iyo yangiriza ibidukikije cyangwa yangiriza ubuzima bwabantu,nabazaga niba Amstel zafashwe nizo zitwa magendo? izigurishwazo hahandi mutubare dukundwa naba afande (Police,arms,executives and others boss’s WIFITIYE AMAHERA)bita bock zo simagendo?gana utubare twose tuturiye imipaka ya Burundi na DRC uzisangamo habanze hakorwe imikwabo(Transparency)maze hafatwe abasanzwe bazigurisha bazinjiza nkabandi kandi mbona zikundwa,ndetse na Kigali zirahari kandi zinjiye muburyo butazwi,irinde kutonesha no kutatonesha bamwe mubo wahawe kuyobora nokurinda kugira ngo tugire igihugu cyiza cyifuzwa nabagituye nabakigendera.

alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka