Bugesera: Bafunzwe bazira gukubita umujura bakamwica ubwo yari aje kubiba

Abagabo babiri bafungiye kuri sitasitiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera bazira gukubita uwitwa Nyandwi Vincent w’imyaka 29 y’amavuko bakamwica ubwo yari aje kubiba.

Abo bakubise uwo mujura bakamwica ni uwitwa Rubibi Viateur w’imyaka 60 y’amavuko na Ndatimana Dieudonne w’imyaka 23 y’amavuko, bose bakaba baturanye mu mudugudu wa Ruhanga mu kagari ka Rutare mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara, Karinganire Celestin, avuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 13/2/2014, ubwo uyu Nyandwi yari kumwe na Munyentwari Mark w’imyaka 23 y’amavuko bajyaga kwiba kwa Ndatimana.

Yagize ati “ku bw’amahirwe make bahise bafatwa bataragira icyo biba maze batangira kubakubita nibwo Nyandwi we yahise yitaba Imana naho Munyentwari arakomeretswa cyane none ubu arwariye mu kigo nderabuzima cya Gihinga”.

Uyu muyobozi arasaba abaturage ko batagomba kwihanira kuko bibujijwe, ahubwo ko niba bafashe umujura nk’uwo bagomba kumushyikiriza ubuyobozi. Ati “nubwo yari mu makosa abamwishe bagomba kubihanirwa kuko mu gihugu cyacu bitemewe kwihanira”.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka