Bugesera: bafatiwe mu cyuho bakora kanyanga n’ibikwangari

Bizimana Emmanuel na Twambazimana Vianney n’umugore witwa Nyirabuhazi Thacienne bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata nyuma yo gufatirwa mu cyuho batetse inzoga zitemewe zirimo kanyanga n’iyo bita ibikwangari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem, avuga ko abo bagabo n’umugore batawe muri yombi tariki 15/12/2011 nyuma y’umukwabo wakozwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abashinzwe umutekano mu mudugudu.

Hafashwe kanyanga irenga litiro eshanu kwa Twambazimana, na litiro 20 kwa Nyirabuhazi ndetse na litiro 20 z’inzoga y’ibikwangari kwa Bizimana. Muri uwo mukwabo kandi hafashwe ibiro bigera kuri bitanu by’urumogi kwa Tuyambaze Samuel.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, supt. Bizimana Felix, avuga ko inzoga za kanyanga n’ibikwangari biza ku isonga mu bituma umutekano uhungabanywa ndetse hakiyongeraho n’urumogi.

Supt. Bizimana yasobanuye ko polisi yaje itabaye uwitwa Nsengiyumva Thadeo wanyweye inzoga y’ibikwangari maze ituma ata ubwenge ashaka gutema abakoraga irondo barimo naba local defense.

Egide kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka