Bugesera: Bafatanywe insinga z’amashanyarazi za REG zifite agaciro ka miliyoni umunani

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ingufu z’amashanyarazi, REG, zifite agaciro ka miliyoni umunani zireshya n’ibirometero bibiri.

Ngo bafashwe na Polisi ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda mu mugoroba wo ku wa 16 Werurwe 2015 i Nyamata batwaye izo nsinga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Pickup ifite plaque RAA 657 H itari iy’icyo kigo bazijyanye i Kigali.

Imodoka yari itwaye insinga za REG mu buryo butazwi.
Imodoka yari itwaye insinga za REG mu buryo butazwi.

Umushoferi wari uyitwaye avuga ko we yahawe akazi n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG (Rwanda Energy Group), gusa ngo si umukozi uhoraho kuko yari umukozi w’ikiraka muri icyo kigo.

IP Emmanuel Kayigi, Umugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko izo nsinga bari bazikuye mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nyiragiseke mu Mudugudu wa Kintambwe aho icyo kigo kirimo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Yagize ati «Ntibyumvikana ukuntu bari bazitwaye kandi imirimo igikomeje, biragaragara ko bari bazibye kuko iperereza riracyakomeje na bo kandi baravuga ko bari bazisubije i Kigali kuko hari umukozi w’icyo kigo wari uzibatumye.»

Gusa ngo ikigaragaza ko zari zibwe ni uko zitashyizwe mu modoka y’icyo kigo ahubwo zigashyirwa mu modoka abo bagabo bakodesheje.

IP Kayigi akaba ahamagarira abaturage kurushaho gufatanya na polisi batanga amakuru ku bantu bose barigisa umutungo wa Leta.

Yagize ati «Ndasaba abakozi ba leta kwitandukanya n’ibikorwa by’ubujura, kuko bitumvikana ukuntu umuntu bamuha gucunga ibikoresho akaba ariwe ubirigisa.»

Polisi ivuga ko bigaragara ko ubwo bujura burimo n’abakozi ba REG kuko bitumvikana ukuntu izo nsinga zakurwa mu bubiko kandi imirimo igikomeje.

Gusa ngo iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese amenyekane kandi abihanirwe.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

abobantu nibahanwe namategek,ibyobakozenibikwiriye ,ubwobujurabumaze,kwamamarahosemugihugu bugombagucika

jacques yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka