Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura barashwe nyuma yo kwanga guhagarara
Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.
- Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Bugesera gaherereye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye Kigali Today ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa Rilima na we w’imyaka 35 y’amavuko.
Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n’inzego z’umutekano mu ma saa munani z’ijoro bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n’imitarimba bacukuzaga amazu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk’uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.
Ati “Bakibahagarika bo ntibahagaze ahubwo bahise bihuta babasingira babanguye imihoro ngo babateme abandi na bo birwanaho barabarasa”.
Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba.
Bimwe mu byo babasanganye harimo Televiziyo, ndetse n’imfunguzo nyinshi hamwe n’ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z’abaturage.
Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z’umutekano zikaba zigishakisha amakuru.
Yahumurije abaturage ko bagomba gutuza kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
sebarundi oyeee azenomurimbyo naho haribenchi abajura rwimikoni na rugarama.
Ahubwo abo bashinzwe umutekano uwa umuriro I Musanze mu Kinigi niho hari akazi kuko abahakorera wasanga ..... sindumva hari n’uwo bahushije wenda ngo bigaragare ko bari bagerageje. Mudufashe rwose
YEGOMUGA BAZABAMENE KUKO TURYUBUSA TUZIGAMIYEJO IMBURAMUKORO ZABIPANGIYE ngewendagushyikiye100%
None se ko numva mwese mushima ibyo Polisi yakoze, mu minsi ishize bamwe muri mwe sinumvaga mutera hejuru ngo kuki polisi irasa mu cyico gusa?
Izi ngegera zimburamukoro ziba zishaka gutungwa nibyo abandi baruhiye bajye bazimena imitwe yenda zamenya kuvana amaboko mu mufuka zikitabira umurimo aho kwirirwa zizerera zicunga aho ziri bwibe.
Nyuma yifungurwa riherutse ririmo inzererezi n’abajura, ubujura busigaye bwarafashe Indi ntera, birasaba inzego zibanze zifatanyije n’abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku gihe ku nzego zishyinzwe umutekano...
Nyuma yifungurwa riherutse ririmo inzererezi n’abajura, ubujura busigaye bwarafashe Indi ntera, birasaba inzego zibanze zifatanyije n’abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku gihe ku nzego zishyinzwe umutekano...
Nyuma yifungurwa riherutse ririmo inzererezi n’abajura, ubujura busigaye bwarafashe Indi ntera, birasaba inzego zibanze zifatanyije n’abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku gihe ku nzego zishyinzwe umutekano...
Ni uko ni uko kubashinzwe umutekano. Iyo approach yaca ubujura ikoreshejwe kebshi. N’i Nyamata ikoreshwe
Akabicanyi nabajura kashobotse ayo niyo makuru mba nshaka kumva
Reta nidufashe guhashya abajura baratuzengereje
Abajura Batumereye nabi ntawucyorora inzego z’umutekano oyeeee