Bugesera: Babiri bafunzwe nyuma yo gufatanwa inka bibye
Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa inka bibye yatanzwe muri gahunda ya girinka.
Abafunzwe ni Kanani Muhamoud na Ntezimana Jean Bosco bari bibye iyi nka umusaza witwa Munyansubize Protais w’imyaka 62 y’amavuko wayihawe nyuma yo kugaragara ko atishoboye.
Munyansubize avuga ko iyo nka abo bajura bayibye mu ijoro ryo kuwa 3/01/2015 bayikura mu kiraro aho yari kumwe n’inyana yayo mu Mudugudu wa Kamashya mu Kagari ka Ntarama mu Murenge wa Rilima.
Agira ati “nk’uko bisanzwe mu ijoro narabyutse nka saa munani hanyuma ngiye kureba mu kiraro cyazo ndazibura, niko guhita ntabaza abaturage turatangatanga ariko ntitwayibona ahubwo nko mu birometero nka bitatu uvuye iwanjye nibwo twasanze inyana yayo bayitemye akaguru iryamye hasi”.

Uyu musaza avuga ko akeka ko abo bajura baba barayitemye kuko yari yananiwe kugenda ahubwo bahitamo gutwara nyina wayo.
Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Nyamata, CIP Issa Bacondo avuga ko nyuma yo kubimenyeshwa batangiye iperereza nibwo iyo nka ifatiwe mu Mudugudu wa Rugarama I mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata igiye kwinjizwa mu ibagiro kugira ngo ibagwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Rilima baravuga ko hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’amatungo bukabije cyane, nko mu kwezi kwa 12 hibwe amatungo menshi mato ariko mu kagari kamwe ka Ntarama ho hibwe inka ebyiri n’ubu zikaba ziraburiwe irengero.
Gusa ubuyobozi bw’inzego z’umutekano burasaba abaturage gukaza amarondo ndetse no gutanga amakuru ku bantu bose bakekwa ko baba aribo nyirabayazana y’ubwo bujura kugira ngo bahanwe.
Umusaza Munyansubize avuga ko inka ye ayimaranye imyaka irenga itanu kuko nyuma yo kuyihabwa yagiye yoroza abantu batandukanye, ndetse ko itari iye gusa kuko aha n’abaturanyi be amata.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|