Bugesera: Babiri bafatanywe amadorari 2600 y’amakorano barimo kuyahangika abaturage

Mutazihana na Nimusifu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo gufatanwa amadorari ibihumbi 2600 y’amakorano barimo kuyahangika abaturage.

Aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange tariki 24/12/2013 aho barimo kuyaha abaturage ngo babavungire kuri make, kuko bavugaga ko nta mafaranga y’u Rwanda bafite kandi bashaka gukomeza bakajya iwabo mu karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko ngo bwatabajwe n’abaturage bubabwira ko hari abantu bafite amadorari y’amakorano barimo kuyatanga ngo babavunjire.

Polisi ntiyatinze yahise ihagera maze isanga koko ayo madorari ari amakorano, niko gusanga bafite n’andi menshi ageze ku bihumbi 2600, ubwo bo bagendaga berekana amadorari 200 ariyo bashaka ko babavunjira.

Polisi ikomeje gushimira abaturage uburyo bayiha amakuru maze ikabasha guta muri yombi abanyabyaha ndetse no gukumira ibyaha bitaraba, bakaba basaba gukomeza ubwo bufatanye.

Abaturage kandi baributswa gukomeza kuba maso maze bagashishoza amafaranga abahabwa bitondera kureba ko ataramakorano.

Mu karere ka Bugesera mu cyumweru gishije hatawe muri yombi abandi bagabo batatu nabo bafatanywe amafaranga y’amakorano.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka