Bugesera: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa aha ruswa y’ibihumbi ijana umupolisi

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Ayirwanda Jean Baptiste nyuma yo gufatwa aha umupolisi ruswa y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ngo afunguze umugore we.

Ngo yafatiwe mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, agiye kuri Posite ya Polisi yaho guha umupolisi iyo ruswa kugira ngo abashe gufungura umugore witwa Mukanyamwasa Beata uhafungiye kuko Polisi yari yamufatanye ikilo n’inusu by’urumogi.

Ubuyobozi bwa Polisi burashima uwo mupolisi kuko yakoze igikorwa cyiza by’umwihariko ko ibyo ngo ari byo bikwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.

Irasaba abaturage kandi ko bagomba kumenya ko Polisi itarangwa na ruswa, ahubwo ko bagomba guca mu nzira nziza kugira ngo babashe kugera ku cyo bifuza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka