Bugesera: Ari mu maboko ya polisi ashinjwa gusambanya umwana we w’imyaka 8

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera ashinjwa gusambanya ku ngufu umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani.

Umugore w’uyu mugabo avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro tariki 06/01/2014, ngo yari yatinze gutaha kuko yari mu kabari kari hafi aho ku gasanteri mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Nyagihunika mu mudugudu wa Nyakajuri mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “ umugabo wanjye yantanze gutaha maze aragenda ageze mu rugo asanga abana bararyamye uw’umuhungu w’imyaka ine n’uw’umukobwa w’imyaka umunani maze abakura aho bari baryamye maze abashyira mu buriri bwacu”.

Uwo mugore akomeza avuga ko aho ariho umugabo we yahise asambanya ku ngufu umwana we. Undi ngo yaratashye akomanze umwana aza gukingura arira amubajije ikimuriza maze avuga ko ise yamusambanyije ku ngufu.

Yagize ati “negereye umugabo wanjye ndamubaza maze ambwira ko atabikoze ahubwo yafashe igitsina cye maze akazajya agishyira hejuru y’icy’umwana, ngo ibyo akaba yarabitewe n’ubusinzi nuko umugore we yari yatinze gutaha ari mu kabari”.

Nyina w’uyu mwana yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi niko guhita bumuta muri yombi naho umwana akaba yahise ajyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Polisi mu karere ka Bugesera itangaza ko icyaha uyu mugabo akekwaho gukora gihanishwa ingingo y’i 192 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, nikiramuka kimuhamye azahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda iri hagati y’ibihumbi ijana na Magana atanu.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muntu akwiye kujyanwa kwa muganga mbere yo gufungwa!

Fils yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka