Bugesera: Ari mu bitaro nyuma yo guterwa icyuma n’uwashakaga kwiba moto

Aho arwariye mu bitaro, apfutse mu mutwe no mu mugongo aho bamuteye icyuma, Bunani avuga uko byamugendekeye muri aya magambo:

“Hari mu masaha ya saa moya z’umugoroba zo kuwa 26/10/2014 noneho haza umugabo arambwira ngo arashaka ko mugeza mu kagari ka Kanazi mu mudugudu wa Sumbure mu murenge wa Mayange, nibwo namutwaye kuko hatari amatara tugeze mu nzira numva anjombye icyuma mu mugongo arongera akinkubita mu mutwe mpita nikubita hasi”.

Bunani avuga ko yakomeje gutaka atabaza maze abaturage bahageze bihutira kumugeza kwa muganga bahise bamuha ubufasha kuko ubuzima bwe bwari bumeze nabi.

Abo baturage ngo bihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano maze zitangira gushakisha, nibwo mu masaha ya saa tatu z’ijoro iyo moto ifite nomero iyiranga ya RB 876 X yabonetse mu murenge wa Mareba aho yari yahishwe mu bihuru ariko uwari wayibye ntiyamenyekana.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubwo bujura no gukomeretsa uwari uyitwaye.

Mu karere ka Bugesera hamaze iminsi hagaragara ubujura bwa moto aho zimwe zibwa zikajyanwa mu gihugu cy’u Burundi, ariko inzego z’umutekano zikomeje gukorera hamwe n’abamotari kugira ngo bakumire ubwo bujura.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka