Bugesera: Arashakishwa na polisi nyuma yo gutema umuturanyi we ku gakanu
Polisi n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage zo mu karere ka Bugesera zirashakisha umusore witwa Habimana Peris w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gutema ku gakanu umunwa uwitwa Tubanambazi Claude w’imyaka 20.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko ibi byabereye mu kagari ka Mbyo mu mudugudu wa Kabyo aho abo bagabo batuye tariki 06/01/2014.
Yagize ati “kugeza ubu ntituramenya icyatumye Habimana atema umuturanyi we kuko nawe aravuga ko ntacyo bapfaga kindi gusa ngo bagiranye ubushyamirane bwaje kubyara intonganya undi agenda nkutashye mu kugaruka nibwo yahise azana umuhoro amutema ku gakanu ndetse no ku munwa ahita yiruka ubwo”.
Nkurunziza avuga ko abaturanyi babo bahise batabara ariko basanga Habimana yatorotse niko guhita batangira kumushaka kugeza n’ubu ntaraboneka. Ati “Ariko kubufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano turizera ko azatabwa muri yombi bidatinze”.
Tubanambazi arwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mayange bukaba busaba abaturage ko batagomba kugirana intonganya kuko arizo zikunze guteza ibibazo birimo nk’ibyo byo gukomeretsanya no kwicana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|