Bugesera: Akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe

Rwiyemezamirimo witwa Shingiro Eraste w’imyaka 32 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akurikiranyweho kutanga sheki ebyiri zitazigamiwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11.169.000.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ivuga ko yabonye ibirego by’abantu baje kuyiregera bavuga ko hari umugabo wabahaye sheki zitazigamiwe. Umwe yazanye sheki y’ amafaranga 7.536.000 naho undi azana sheki iriho amafaranga 3.633.000 barega isosiyete ya “Inganzamarumbo” ihagarariwe na Shingiro Eraste nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, CIP Bacondo Issa.

Agira ati “ubwo twatangiye kumushaka, ariko arabimenya niko guhita atoroka ariko aza gufatirwa mu karere ka Burera mu Rugarama ahitwa Cyanika ashaka kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda”.

CIP Bacondo avuga ko uwo mugabo atatawe muri yombi wenyine kuko n’umucungamari w’iyo sosiyete witwa Kayonde Kubitiro Audace nawe yafashwe kugira ngo babazwe ibyo bakoze bambura abaturage amafaranga yabo.

Inganzamarumbo Company yari ishinzwe gutunganya igishanga cya Gashora igikuramo amazi n’urufunzo kugira ngo hazahingwemo umuceri. Ni isoko bahawe n’isosiyete y’Abashinwa yitwa Shino Hydro Company.

Ayo mafaranga ni ay’abakozi bayikoreye ndetse n’uwatekeraga abo bakozi abagemurira ibiryo aho mu gishanga.

Aho afungiye kuri sitasiyo, Shingiro yemera icyaha maze akavuga ko baguye mu gihombo cya Miliyoni 32 kandi nta kundi yari kubigenza niko guhitamo guhunga.

Hagati aho ubuyobozi bwa Shino Hydro Company bwiyemeje kwishyura abakozi amafaranga yose rwiyemezamirimo yarababereyemo kugira ngo akazi gakomeze dore ko kari karahagaze, kuko abakozi bari baranze kongera gukora batishyuwe.

Shingiro Eraste aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 373 iteganya ko yahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5 ndetse n’ihazabu yikubye inshuro 5 kugeza ku nshuro 10 bya sheki yari yatanze cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka