Bugesera: Afunzwe nyuma yo gufatwa aha umupolisi ruswa y’ibihumbi bibiri
John Ngirababyeyi w’imyaka 35 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa aha umupolisi ushinzwe umutekano mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri.
Ngirababyeyi usanzwe akora umwuga wo gutwara imodoka, aho yari apakiye umucanga mu modoka yo mu bwoko bwa FUSO, mu gihe abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi bamubajije ibyangombwa, basanga afite urupapuro rw’amande bamuciye mbere (contravention) rwarangije igihe.
Agira ati “nabonye ko bagiye kunyandikira bwa kabiri nsohoka mu modoka njyana umupolisi ku ruhande nshaka kumuha amafaranga ibihumbi bibiri nawe ahita amfata aramfunga kuko yambwiye ko abapolisi batakirya ruswa”.
Ngirababyeyi yemera icyaha agasaba imbabazi, kuko avuga ko yari azi neza ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Uyu mugabo ubusanzwe akomoka mu kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Polisi irasaba abaturage ko uzafatwa atanga ruswa atazihanganirwa ko ruswa igomba gucika mu banyarwanda muri rusange.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|