Bugesera: Afunzwe akekwaho kwicisha umuturanyi we umuhini w’isuka

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Muyobokimana Jean Pierre w’imyaka 34, nyuma yo gukekwaho kwica umuturanyi we witwa Mukambora Dancilla w’imyaka 60 amukubise umuhini w’isuka mu mutwe.

Tariki 24/05/2013 mu masaha ya saa yine z’ijoro, Muyobokimana ngo yategeye uyu mukecuru mu nzira amuhondaguza umuhini w’isuka yari yitwaje, kugeza abaturage baje gutabara, bagasanga yenda kumwica, bahita bamujyana ku bitaro bya ADEPR Nyamata, ariko yaje gushiramo umwuka ataragerayo.

Mu gihe gishize ngo Muyobokimana yagiranye amakimbirane n’umuhungu wa Mukambora, bigera n’aho barwana, ariko nyuma yaho Muyobokimana akajya ahora akubita agatoki ku kandi, akanavuga ko azica umwe muri uriya muryango; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, Supt Nshuti Athanase.

Muyobokimana wiyemerera icyaha cyo kwica umuturanyi we.
Muyobokimana wiyemerera icyaha cyo kwica umuturanyi we.

Aho afungiye Muyobokimana yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yamwishe ku bushake, kandi ko yari arimo kwihorera kubera ko umuhungu we na we yigeze kumukubita.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, Supt Nshuti Athanase, yamaganye iki gikorwa cya kinyamaswa, anavuga ko Muyobokimana agiye gushyikirizwa inzego z’ubutabera ngo zimukanire urumukwiye.

Supt. Nshuti yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kutihanira kuko mu Rwanda hari inzego z’ubutabera, anabasaba kujya batanga amakuru y’ingo cyangwa imiryango ifitanye amakimbirane, kugira ngo Polisi ibashe gukumira ibyaha bitaraba.

Mu gihe Muyobokimana yahamwa n’iki cyaha, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 310 n’iya 311 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Community policing yibagiwe inshingano zayo zo gukumira icyaha kitaraba,igihe cyose wumvise amakimbirane, umuntu yigamba ko azakora ikibi icyaricyo cyose, ubimenyesha inzego z’umutekano.Aho ibi bikurikizwa ibikorwa bya kinyamaswa ntibiharangwa.Yes byitwa amazimwe cyangwa amatiku ariko bitanga umusaruro mwiza.
Arikose;abamaze kubikora nabazatera ikirenge mucyabo leta irateganya iki kubihano ko ibitangwa bisa naho ntacyo bivuze?
Nibemere uzajya afatirwa mucyaha nkicyo ahanwe mumaguru mashya nkuko bajya barasa ibisambo kandi tujya tubyumva bitangazwa.Sindanumva ko hari uwashyikirije ikirego inzego zibishinzwe ko umuntuwe yaguye mucyuho yiba cyangwa ahungabanya umutekano.
Nihagire igikorwa nahubundi ikibi kibyara ikibi.
Murakoze
Julie

Julie yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ariko ubundi bazasubijeho igihano cy’urupfu. Nkeka ko umuntu aziko niyica undi nawe bihita bamwica atabitinyuka kuko abantu dukunda ubuzima. Rero gufunga umuntu mbona ntagihano kirimo.

Mami yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

rwose noneho bigeze aho bikomeye aho nibura ku munsi umuntu yicwa n’umugabo we n’umugore we n’umwana we n’umuturanyi igisigaye ni ukwitabaza rurema.

ntimuber yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

ariko se mu rwego rwo gukumira ibyaha,ababonaga akubita agatoki ku kandi bakoze iki kugirango uyu mugabo atica uriya mukecuru?

rukundo yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ariko abanyarwanda basigaye barabaye inyamaswa neza neza. Umuntu azagya agirana ikibazo nundi akunva ko solution arukumwica? Ndibaza U Rwanda ruraganahe koko.

Bella yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka