Bugesera: Afungiye kwica umugabo amuteye icumu kuko yamwibiraga ibitoki
Umugabo witwa Nsenguremyi Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera azira kwica umugabo witwa Simbizi Felicien w’imyaka 45 y’amavuko amuteye icumu mu gituza kuko yarimo kumwibira ibitoki mu murima we.
Aho afungiye, Nsengumuremyi avuga ko yari aryamye nko mu ma saa sita hafi saa saba z’ijoro abona arasohoka agiye kwihagarika nibwo yumvise umuntu arimo gutema ibitoki mu murima we.
Yagize ati “nahise nsubira mu nzu maze nzana icumu niko guhita ndimutera mu gituza nawe ahita yitaba Imana ubwo, sinabikoze mbishaka kuko nanjye naritabaraga kuko umujura yararimo kunyibira ibitoki ariko kandi ndasaba imbabazi kuko sinarinziko mwica”.
Ibi bikaba byarabaye kuwa 28/5/2014, mu mudugudu wa Kagoma I mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama. Nyakwigendera yari avuye mu mudugudu wa Nganwa uturanye bya hafi nuwa Kagoma I ariwe yaje kwibamo ibitoki.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|