Bugesera: Afungiye kuri polisi akekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga

Umusore witwa Munyaneza Xavier afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera ashinjwa gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Munyaneza usanzwe ukora umwuga w’ubushoferi akaba atuye mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera, yatawe muri yombi nyuma yaho polisi ifatiye uwitwa Ndayisenga Emmanuel maze basuzuma uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga bagasanga ari uruhimbano.

Ndayisenga yagize ati “nafatiwe mu murenge wa Ruhuha hanyuma polisi inyandikira kugira amapine ashaje niko gutwara uruhushya rwanjye, baje kugaruka baramfunga bambajije aho nakuye uru ruhushya niko kubereka uwatumye ndubona ariwe Munyaneza Xavier”.
Avuga ko kugirango abone iyo perimi yatanze ibihumbi 350 maze abona bararumuzaniye.

Ubwo polisi yajyaga guta muri yombi Munyaneza yasanze iwe hari amafoto magufi y’abantu batandukanye bikekwa ko ari ay’abantu yakoreraga perimi, amafotokopi menshi atandukanye ya maperimi n’amarangamuntu y’abantu batandukanye.

Basanze kandi afite amafoto yambaye imyenda ya gisirikare kandi atarigeze aba we ndetse n’icyemezo cy’uko yafunzwe azira gukora impapuro mpimbano.

Munyaneza ahakana ibyaha byose ahubwo akavuga ko uwo umushinja amuzi bisanzwe kuko baturanye kandi babanye kuva kera. Ati “ibijyanye n’amafoto nambaye gisirikare ni umusirikare nayitiye ndifotoza naho ibindi by’amafoto nuko nari mfite sitidiyo ifotora”.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt. Ndushabandi Jean Marie Vianney, avuga ko bakurikinyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano naho kuri Munyaneza hakiyongeraho icyo kwamabara imyenda ya gisirikare yiyitirira icyo ataricyo.

Supt. Ndushabandi asaba aturage ko bagomba gushishoza ntibemere ababashuka bababwira ko bazabashakira amaperimi kuko nta handi bayikura uretse kuyikorera.

Ndayisenga iyo perimi yafatanwe yari ayimaranye umwaka ayigenderaho nta kibazo.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka