Bugesera: Abarobyi n’abavoma mu biyaga barasabwa kwitondera kutaribwa n’ingona
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba abaturage bajya gushaka amazi mu biyaga ko bagomba kwitondera ingona zibamo kugirango zitabavutsa ubuzima bwabo.
Abaturage bakunda kwicwa n’ingona akenshi baba ari abarobyi b’amafi n’abajya kuvoma amazi mu biyaga bya Gashanga na Kidogo biherereye mu mirenge ya Ririma na Juru yo mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis avuga ko ahanini imyumvire y’abaturage basanganwe kuva kera ku bijyanye n’uburobyi budakurikije amategeko ari byo bibata mu kaga ko kuribwa n’ingona.
Agira ati “abakunda kuribwa n’ingona ni ba bandi baca mu nzira zitemewe bita panya birengagije ko hari uburobyi bukorwa binyuze mu mategeko butagira icyo butwara ababukora bitewe n’uko barobera mu mato.”

Rwagaju ashimangira ko uburobyi bukorewe mu bwato budashobora kugira uwo buhungabanya kuko ingona zitinya amato cyane ku buryo zitabasha kuhegera.
Ati “Abaturage bakwiye gukora uburobyi buri kuri gahunda, bakikuramo ibyo bari bamenyereye ko uburobyi bukorwa n’ubonetse wese kuko n’ubusanzwe bitemewe, ufashwe abihanirwa.”
Uretse uburobyi buba intandaro yo kuribwa n’ingona, Rwagaju yemeranya n’abaturage ko n’ibura ry’amazi rituma bakoresha amazi y’ikiyaga bahura na za ngona bagiye kubivomaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera butangaza ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu ngo cyatangiye kubonerwa umuti kuko hari amavomero n’imiyoboro irimo gutegurwa.
Abaturage baturiye biriya biyaga bashimangira ko ingona zitazabura kubarya kuko akenshi zibategera ku bintu bakenera nk’amazi ndetse n’amafi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri ubuyobozi bwimure ziriya ngona buzishyire ahantu
hamwe nimbabishoboka cyagwa bazice.Nonese abantu ni
ngona nikigifite agaciro.