Bugesera: Abantu babiri bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo
Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Habiyaremye François.
Abo bagabo bafunzwe ni uwitwa Hakizayezu Patrick w’imyaka 22 y’amavuko na Nzabonimpa Elie w’imyaka 40 y’amavuko bose baturanye na nyakwigendera Habiyambere mu mudugududu wa Gitaramuka mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Uwamariya Alphonsine umugore wa nyakwigendera bari bamaranye imyaka itatu babana, avuga ko umugabo we kuwa 7/10/2014 aribwo yavuye mu rugo, umugore yamuhamagara akamubwira ko hari abagiye kumugurira inzoga ahitwa kuri Riziyeri.
Ati « muhamagara bwa mbere hari saa mbiri z’ijoro, nongeye kumuhamagara saa sita z’ijoro yarambwiye ngo niho akiri, narongeye ndiryamira noneho bigeze nka saa cyenda na 40 muhamagaye noneho arambwira ngo ndaje sheri, ubwo nibwo mperuka kuvugana nawe kuko nongeye kumuhamagara telefone ye sinongeye kuyibona kuko ntiyakoraga ».
Uwo mugore avuga ko mu gitondo yabonye abantu baje iwe gutwara ikarita y’ubwishingizi mu kwivuza y’umugabo we maze bakamubwira ko yapfuye ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata.
«Nagiye kumureba maze nsanga koko yapfuye kandi nta gikomere na kimwe afite ku mubiri we, mbajije bambwira ko ari impanuka yazize,» Uwamariya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagenge, Kaberuka Augustin avuga ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati « twumvise ko yahamagawe n’abantu basanzwe bakorana umwuga wo kuranga amazu ndetse n’ibibanza, kugeza ubu urupfu rwe rwatubereye urujijo ».
Muri aka kagari ka Kagenge mu gihe kitageze no mu minsi ibiri abantu babiri bamaze gupfa mu buryo butunguranye, kuko mbere y’uko uyu mugabo apfa hari hapfuye umwana w’imyaka ine n’amezi atandatu bikekwa ko yarozwe na mukase wamureraga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|