Bugesera: Abantu 35 bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, hafungiye abantu 35 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge no kubinywa, guteza umutekano muke ndetse hakaba harimo n’abafashwe badafite ibyangobwa bibaranga.

Polisi yo mu Karere ka Bugesera iratangaza aba bose batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize mu murenge wa Nyamata mu tugari dutandukanye tugize uwo murenge.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Supt. Benoit Nsengiyumva, avuga ko uyu mukwabu wakozwe nyuma yo kubona amakuru ko hari abantu bakora ibyaha bitandukanye.

Yagize ati “uyu mukwabu twawukoze mu rwego rwo kumenya ababikora ndetse no kurushaho gukaza umutekano, amakuru tukaba twarayahawe n’abaturage dushimira cyane kandi tubasaba gukomeza gukorana na polisi mu gucunga umutekano”.

Uyu muvugizi wa polisi asaba abaturage kujya bitwaza ibyangombwa bibaranga kugirango abashinzwe umutekano babashe kubatandukanya n’abagizi ba nabi ndetse no gutangira amakuru ku gihe, igihe hari uwo bakeka ko yaba ari umugizi wa nabi.

Muri aba bafashwe nta byangombwa bibaranga bari bafite, bakaba barajyanywe mu kigo cy’inzererezi cya Gashora.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka