Bugesera: Abana babiri bitabye Imana barohamye mu ruzi rw’Akagera
Abana babiri bo mu mudugudu wa Nyamigende mu kagari ka Juru mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera bitabye Imana barohamye mu ruzi rw’Akagera, ubwo barimo kuroba amafi.
Abo bana barohamye mu masaha ya saa yine hafi saa tanu za mu gitondo cyo kuwa 29/07/2013 ni uwitwa Nyirabuhazi Triphine na Dushimimana Clemantine, bose bakaba bafite imyaka 15 y’amavuko nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru Nzaba Muhimuzi Benjamin.
Yagize ati “aba bana barohamye ubwo barimo kuroba amafi, aho bahise babonwa bareremba hejuri y’amazi nyuma abaturage bihutira kubarohora”.
Nzaba Muhimuzi Benjamin asaba abaturage ko bagomba gucungira abana babo hafi bababuza kujya ku ruzi batajyanye n’abantu bakuru. Kuri ubu imirambo yashyikirijwe ababyeyi, ikaba ishyingurwa kuri uyu wa 30/07/2013.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|