Bugesera : Abagore babiri bafatanwe ibiro 12 by’urumogi barujyanye i Kigali

Abagore babiri (Uzamurera Elizabeth w’imyaka 35 y’amavuko na Kabatesi Christine w’imyaka 34 y’amavuko) bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibiro 12 by’urumogi barujyanye mu mujyi wa Kigali.

Aba bagore batawe muri yombi tariki 26/01/2014 ubwo bari mu modoka ya tagisi itwara abagenzi; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Murenzi Jean Marie Vianney.

Yagize ati “ twahawe amakuru avuga ko aba bagore bavuye kugura urumogi mu mugudugu w’ukuruganda mu kagari ka Ramiro maze twihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano niko guhita babata muri yombi”.

Abo bagore bari bashyize urwo rumogi mu bikapu bibiri bitandukanye, aho kamwe kari karimo ibiro bitanu naho akandi kakabamo ibiro birindwi.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka