Bugesera: Abagabo bane bafashwe bafite ibiro 234 by’amabuye y’agaciro bayakure i Burundi

Abagabo bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibiro 234 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram bayakuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

Abo bagabo bafunzwe kuva kuri uyu wa 17/03/2014 ni uwitwa Ibyishaka Sixbert w’imyaka 27, Nkurikiyimana Isaie w’imyaka 34, Musoni Godfrey w’imyaka 29 na Nzobonimana Jean Claude w’imyaka 34.

Aho bafungiye kuri polisi aba bagabo bavuga ko ayo mabuye bari bayaguze mu gihugu cy’u Burundi bakaba bari baje kuyagurisha mu Rwanda. Bari mu modoka Toyota Corolla ifite pulaque numero RAA 950Z nayo ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Polisi itangaza ko yabataye muri yombi kuko bitemewe gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu kuko hari ababikora bazwi kandi babiherewe ibyangombwa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bagabo bahanwe kuko Leta y’ubumwe ntizemera na rimwe, umuntu ukora cyangwa ukoresha, ibibujijwe n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Jean Damascene Niyonzima yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

amategeko yubahirizwe, niba nangimbwa ayo mabuye asubizwe mu gihugu yaturutsemo, kuko numutungo wacyo, ariko abo bagabo nabo, baba basebeje igihugu cyacu bahanwe , bameneyko ubutabera bw’urwanda rutajya rwihangana ikosa iryo ariryo ryose.

samuel yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka