Bugesera: Abagabo babiri barwariye mu bitaro nyuma yo kugwirwa n’ikirombe

Abagabo babiri barwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ubwo bayacukuraga mu murenge wa Rweru mu kagari ka Nemba mu mudugudu wa Muyoboro mu karere ka Bugesera.

Abo bagabo ni uwitwa Kiza Bernard w’imyaka 22 y’amavuko na Twahirwa Jean de Dieu w’imyaka 28 y’amavuko, bose bakaba batuye mu kagari ka Nemba mu mudugudu wa Rwiminazi mu murenge wa Rweru, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Jean Christophe.

Yagize ati “badutabaje batubwira ko abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe natwe twihutira kubatabara, bagize ikibazo kuva ku rukenyerero kumanuka ahagana hasi. Twahise tubajyana kwa muganga ubu barimo gukurikiranwa nta kibazo kirimo”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata, butangaza ko burimo gukurikirana abo bagabo kuri ubu bakaba barimo koroherwa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru umuntu umwe yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe arimo gucukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Mwogo na ho mu karere ka Bugesera.

Izi mpanuka ziterwa nuko bakoresha ibikoresho bitagezweho, kandi ubutaka bworoshye kubera ko ari mu bihe by’imvura.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka