Bugesera: Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho gutema inka y’uwarokotse Jenoside
Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera bakekwaho icyaha cyo gutema inka y’umuturanyi wabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kimiduha mu kagari ka Nyakayenzi mu murenge wa Ngeruka. Abo bagabo bafunzwe n’uwitwa Munyankindi Theoneste na Maniraho Anastase, aho bashinjwa gutema inka y’uwitwa Mukankuranga Laurence w’imyaka 41 y’amavuko nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Euphrem.
Yagize ati “aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, dore ko ngo ubusanzwe ari abajura ruharwa kandi bakaba bashakaga kuyiba”.
Iyo nka Mukankuranga yayihawe n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse batishoboye mu muwaka wa 2010, mu rwego rwo kugirango imufashe kwiteza imbere.
Abayitemye bayisanze mu kiraro aho yororerwaga bayica umutsi wo kuguru kw’ibumoso. Polisi itangaza ko ikomeje iperereza kugirango hamenyekane neza uwaba yatemye iyo nka.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dore aho umuco wo kudahana ugeza abantu. ubu wasanga aba bagabo barishe ntihagira ubashinja none dore badukiriye n’amatungo. aha ubutabera bubahane bwihanukiriye maze n;uwabitekerezaga abizinukwe