Brig Gen Rwivanga yatangiye inshingano zo kuyobora Urwego rukuriye Ingabo za EASF
Brig Gen Rwivanga yatangiye kuyobora Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF). Uyu mwanya azawumaraho imyaka itatu aho azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Brig Gen Ronald Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, aho yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Brig Gen Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya akiri Lt Col.
Brig Gen Rwivanga, mbere y’uko aba umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) muri 2020 yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).
Brig Gen Rwivanga, yakoze kandi indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa. (…)
Brig Gen Ronald Rwivanga yagizwe Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(East African standby Force), kuri uyu wa ,,,,,
Brig Gen Rwivanga mu mirimo itandukanye yagiye akora mu Gisirikare cy’u Rwanda, yabaye n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine.
Muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Big Gen Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.
EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.
Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikare n’abapolisi n’abasivile.
Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye, hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.
Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
EASF igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma. Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w’Igihugu kinyamuryango.
Inteko rusange ikurikirwa n’Inama y’Abaminisitiri b’ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y’abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bya EASF.
Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.
EASF kuva mu 2021 yahaye amahugurwa abasivile 455 n’abapolisi 888 bo muri ibyo bihugu.
Hahuguwe kandi abasilikare 788 mu buryo bwo kubaka igisirikare gishoboye ndetse gishobora gutabara aho rukomeye mu bihe bibaye ngombwa.
EASF kandi igira uruhare mu gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi bujyanye no kwimakaza amahoro aho kugeza ubu abarenga 1400 bo mu bihugu 10 binyamuryango bahawe ubwo bumenyi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
|
murakoze kuri iyi nkuru gusa mujye mutugaragariza amakuru menshi kuri siporo cyanecyane mu Rwanda
murakoze kuri iyi nkuru gusa mujye mutugaragariza amakuru menshi kuri siporo cyanecyane mu Rwanda
murakoze kuri iyi nkuru gusa mujye mutugaragariza amakuru menshi kuri siporo cyanecyane mu Rwanda
murakoze kuri iyi nkuru gusa mujye mutugaragariza amakuru menshi kuri siporo cyanecyane mu Rwanda