Bisi ya RITCO yavaga Rubavu ihiriye mu nzira

Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete RITCO yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali ifashwe n’inkoni y’umuriro igeze muri Gakenke irakongoka ariko nta mugenzi ukomerekeyemo.

Polisi yahageze imodoka yamaze gukongoka
Polisi yahageze imodoka yamaze gukongoka

Iyo mpanuka ibereye mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.

Abagenzi bari muri iyo modoka ngo bumvise umushoferi abasaba gusohoka biruka, nyuma y’uko arabutswe ko muri moteri hari hatangiye kuvamo umuriro.

Imizigo y’abagenzi yakuwemo ari mizima, kuko imodoka yahiye igice cyo hejuru, icyo hasi kirimo n’amapine kigasigara ari kizima.

Nta mugenzi cyangwa umuzigo wagiriye ikibazo muri iyi bisi ubwo yashyaga
Nta mugenzi cyangwa umuzigo wagiriye ikibazo muri iyi bisi ubwo yashyaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Burya haguma ubuzima, naho ibintu bishakwa nabazima.. gusa Imana ishimwe kandi nuwo mu driver yakoze akazi gakomeye atabara abagenzi kuko ntiya juyaje.. thx a lot,!

DRACY yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ibintu n’ibishakwa, iyo bisi nishye, igikuru nuko bantu bakize iyo mpanuka. Imana ihimbazwe rwose.

Rwaka rwa Kagarama yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Ibintu n’ibishakwa, iyo bisi nishye, igikuru nuko bantu bakize iyo mpanuka. Imana ihimbazwe rwose.

Rwaka rwa Kagarama yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Nubwo ari igihombo kuri Leta yacu Imana ishimwe ubwo ntawuhasize ubuzima

Habakurama kizito yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Imana ishimwe ko ntawe uhiriyemo

Adeline yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka