Bimwe mu biraro biteye impungenge (Amafoto)
Ibiraro ni bimwe mu bikorwa remezo byifashishwa na benshi, mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage, n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Hari ubwo ikiraro cyangirika hirya no hino mu turere ubuzima bw’abaturage bugahagarara, amasoko akabura abayarema, amashuri akabura abanyeshuri, imyaka igahera mu mirima, imigenderanire mu baturage igahagarara, bikadindiza iterambere rya benshi.
Ni kenshi humvikana amakuru y’imihanda runaka yangizwa n’ibiza, ingendo zigahagarara mu gihe runaka, akenshi bigaturuka ku biraro byaridutse cyangwa byatwawe n’amazi, Leta igakora ubutabazi bwihuse, mu rwego rwo gufasha abaturage.
Ikibazo cy’ibiza cyakunze kwibasira uturere tugizwe n’imisozi, aho usanga twiganje mu Ntara y’Amajyaruguru n’uduce dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba, by’umwihariko Akarere ka Nyabihu na Rubavu, aho mu gihe cy’imvura amazi aturuka mu misozi yiroha mu migezi akangiza cyane ibyo biraro.
Mu turere dutandukanye two muri izo Ntara, haboneka bimwe mu biraro bikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, mu rwego rwo guhangana n’ibyo biza bikomeje kwangiza ibyo bikorwa remezo.
Mu turere twa Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gakenke mu Majyaruguru, ni hamwe mu hagaragara cyane cyane icyo kibazo cy’ibiraro byangirika, bigafunga imihanda.
Ikiraro cya Gihira
Ikiraro cya Gihira gihuza Akarere ka Gakenke n’aka Muhanga kiri mu byagiye bisenyuka inshuro nyinshi, dore ko cyagiye gitwara ingengo y’imari uko umwaka ushize undi ugataha, ariko bikaba iby’ubusa amazi akongera akacyangiza.
Ni ikiraro cyifashishwa mu koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye utwo turere twombi, aho kimaze gutwarwa n’amazi y’imvura inshuro eshatu.
Imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki ya 20 Mata 2022, yatwaye icyo kiraro nyuma y’iminsi itarenze 10 gitashywe ku mugaragaro aho cyari kimaze kongera kubakwa gitwara asaga miliyoni 180 FRW.
Mu gushaka igisubizo kirambye kuri icyo kibazo, Leta yahisemo kubaka ikiraro cyo mu kirere, aho cyanamaze kuzura mu gihe hagikorwa inyigo yo kongera kubaka icyo kiraro cyo ku butaka, ariko bigakorwa mu buryo burambye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko icyo kiraro cyo mu kirere kije koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage b’uturere twombi, nyuma y’uko icyo ku butaka kitorohewe n’ibiza.
Ikiraro cya Rubagabaga n’icya Satinsyi
Ikiraro cya Rubagabaga n’ikiraro cya Satinsyi bifatwa nk’impanga aho kubitandukanya bigora benshi, dore ko byubatswe mu gihe kimwe, mu buryo bujya gusa kandi bikaba bijya kureshya.
Ikiraro cya Rubagabaga kireshya na metero 90 z’uburebure mu gihe icya Satinsyi kikirutaho gato, aho cyo kireshya na metero zirenga 100.
Rubagabaga na Satinsyi ni ibiraro biri mu isangano ry’umuhora wa Vunga aho bihuza Intara eshatu ari zo Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba, ibyo biraro bigahuza Gakenke, Musanze, Nyabihu, Ngororero na Muhanga.
Ibyo biraro byombi biri mu bikorwa remezo binini byibasiwe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, aho byarengewe n’imigezi ya Rubagabaga na Satinsyi.
Mu gushakira umuti icyo kibazo, ubu hari gucukurwa umusenyi wuzuye muri iyo migezi ubuza amazi guhita uko bikwiye, mu gihe cy’imvura ayo mazi n’uwo musenyi bikarengera ibyo biraro, aho bishobora no gusenyuka.
Mu kiganiro Kigali Today iherutse kugirana na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yagaragaje ingamba bafashe mu kwirinda ko ibyo biraro byakongera kwibasirwa n’ibiza.
Yagize ati “Ibyo biraro twarabisuye turebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo bitongera kurengerwa. Hari inama twagiye tugirana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo, nari naje kureba aho bigeze babishyira mu bikorwa”.
Akomeza agira ati “Icya mbere cyari gikenewe, kwari ugukuramo umucanga kugira ngo bidakomeza kurengerwa, twasanze umucanga bari kuwukuramo. Ikibazo kigihari ni icyo kuwutunda no gushakirwa igisubizo kugira ngo umusenyi uvemo wose kandi uwo bakura mu mazi unakurwe hafi y’ikiraro. Ibyo bizakorwa neza ubwo hazaba hamaze kuboneka imashini zikoreshwa mu kuvana uwo musenyi mu mazi”.
Nuubwo hafashwe ingamba zo gukura uwo mucanga muri iyo migezi, mu rwego rwo kurinda ibyo biraro gukomeza kwangizwa n’ibiza, nta gisubizo biri gutanga kuko ibyo biraro, cyane cyane icya Rubagabaga gikomeje kwangirika muri ibi bihe by’imvura.
Rubagabaga na Satinsyi ni ibiraro byatwaye amafaranga agera kuri Miliyari 15 FRW, byubakwa mu buryo burambye, mu gihe ibyabibanjirije byagiye bisenyuka bikimara gutahwa.
Ikiraro cya Cyangoga
Nubwo umwaka wa 2022 warangiye abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bishimira ko imigenderanire yasubukuwe, nyuma y’uko ikiraro cya Cyangoga cyambukiranya umugezi wa Mukungwa cyari kimaze gusanwa n’abaturage mu buryo bwo kwirwanaho, ubu bari mu kababaro kuko icyo kiraro cyongeye gusenywa n’ibiza.
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragaye bambukira ku biti bibiri byasigaye kuri icyo kiraro, ubuyobozi bw’Uturere twombi bwihutiye kuvanaho ibyo biti, bazitira aho icyo kiraro cyahoze, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo byateza impanuka akagwa muri Mukungwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na Gakenke buri kuganira, mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo icyo kiraro cyubakwa, ahagomba kubanza gukorwa inyigo hagamijwe kucyubaka mu buryo burambye.
Ubu iyo nzira ntikiri nyabagendwa, imihahiranire hagati y’uturere twombi ntigenda neza, umuturage uvuye mu Karere ka Gakenke ajya muri Nyabihu bimusaba amasaha arenga abiri, mu gihe kuri icyo kiraro bakoreshaga iminota ibiri.
Ikiraro cya Bukeri
Bukeri ni ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya umugezi wa Mukungwa kigahuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke, cyagiye cyangizwa n’ibiza, bitewe n’amazi yaturukaga mu misozi akuzura umugezi wa Mukungwa.
Ni ikiraro giherutse gusanwa nyuma y’uko imigenderanire y’abatuye utwo turere twombi yari yarahagaze, ubu inzira ikaba iri nyabagendwa n’ubwo kitarasanwa mu buryo burambye.
Ikiraro cya Giciye
Nyuma y’uko ikiraro cya Giciye gihuza abakoresha umuhanda Musanze-Vunga cyangijwe n’ibiza mu mwaka wa 2020, ubu kiri mu biraro byamaze gusanwa aho cyatwaye abarirwa muri miliyoni 250 FRW.
Icyo kiraro gifite uburebure bwa metero 34, kwangirika kwacyo byagiye bigira ingaruka zikomeye ku migenderanire n’ubuhahirane ku batuye ako gace ka Vunga muri Nyabihu n’Abanyamusanze, aho kugera mu isoko rya Vunga byasabaga kujya guca mu Karere ka Gakenke.
Icyo kiraro cyasanwe nyuma y’ubusabe bwa Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga abibasiwe n’ibiza mu gace ka Nyabihu, ahageze asanga ikiraro cyatwawe n’ibiza abaturage bari mu bwigunge, asaba ko cyubakwa mu buryo bwihuse, dore ko ari inzira abaturage benshi bifashisha bajya kwivuriza ku bitaro bya Shyira.
Ikiraro cya Nyamutera
Ikiraro cya Nyamutera gihuza abatuye muri Musanze no muri Nyabihu, cyifashishwa cyane cyane n’abarema isoko rya Vunga n’abagana ibitaro bya Shyira, kikaba kiri mu biraro byangijwe n’ibiza kenshi.
Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame asuye ako gace muri 2020, agasanga ibiraro byinshi byarasenyutse, yasabye ko ibyo biraro birimo n’icya Nyamutera byubakwa.
Nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Repubulika, icyo kiraro cya Nyamutera cyarubatswe ariko abaturage batunga agatoki abacyubatse aho bavugaga ko cyubatswe nabi, aho mu mazi batambitsemo inkuta z’inkingi amazi akabura uko ahita.
Abaturage bakomeje kugaragaza ko uburyo icyo kiraro cyubatswemo bubasenyera, dore ko amazi yaburaga aho anyura kubera izo nkingi, kugeza ubwo imvura nyinshi yaguye muri 2023, yatwaye icyo kiraro isenyera n’abagituriye.
Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yavuze ko icyo kiraro cyubatswe mu buryo butarambye, mu rwego rwo gufasha abaturage baburaga aho banyura.
Ubu icyo kiraro cyabaye gisanwe mu buryo bw’agateganyo, ahari impungenge ko mu gihe ibiza byagaruka kitashobora guhangana na byo.
Ikiraro cya Kiruruma
Kiruruma ni ikiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Gakenke aho cyoroshya imigenderanire hagati y’abatuye utwo turere.
Ni ikiraro na cyo cyagiye cyibasirwa n’ibiza aho amazi yaturukaga mu misozi akiroha mu mugezi, yakuzura agasenya icyo kiraro, ndetse ibiza byo muri 2020 bikaba byari byagisenye burundu, gusa ubu nta kibazo cyongeye kugira nyuma y’uko gisanwe.
Bimwe mu biraro bito bihuza imirenge bikeneye kwitabwaho
Ikiraro cya Rutenderi
Ikiraro cya Rutenderi cyambukiranya umugezi wa Base gikomeje gutera abaturage impungenge, dore ko cyifashishwa n’abaturage benshi baturuka mu mirenge igize Akarere ka Gakenke.
Ni ikiraro abaturage bakomeje kugaragaza ko gishaje kandi bakanenga uko gikoze aho cyashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage mu buryo bworoshye, kuko kidafite aho ucyambuka yafata mu rwego rwo kumurinda kuba yagwa mu mugezi.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today mu mezi ashize, bavuga ko icyo kiraro cyagiye gitwara ubuzima bwa bamwe mu bacyambuka, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Ibiraro bito byo muri Kintobo na Rugera
Mu mihanda igize iyo mirenge yo mu Karere ka Nyabihu, hagaragara ibiraro bito byagiye byangirika biturutse ku biza byangiza imihanda.
Ni muri urwo rwego hari abakozi b’Akarere ka Nyabihu baherutse gusura ibyo biraro bito, bareba uko ibikorwa remezo by’imihanda byangijwe n’ibiza byakorerwa inyigo kugira ngo bisanwe.
Ikiraro cya Gitebe
Abatuye mu Murenge wa Jomba na Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bakomeje kugaragaza ingaruka ikiraro cya Gitebe gishobora guteza abaturage nyuma y’uko gikomeje kwangirika.
Bagaragaza impungenge z’abanyeshuri bacyambuka bajya ku ishuri, dore ko cyegereye ikigo cy’ishuri, gusa ubuyobozi bukemeza ko kiri mu nzira zo gusanwa kubera ko uwo muhanda urimo gukorwa.
Mu baganiriye na Kigali Today, bavuze ko icyo kiraro kinyuraho umubare munini w’abaturage bo muri Jomba na Mulinga, ndetse n’abo mu Murenge wa Rambura, ariko bakagirira impungenge cyane cyane abanyeshuri basaga 800 biga kuri GS Gitebe bambuka icyo kiraro mu gitondo na nimugoroba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mulinga, Rusingiza Hesron, aganira na Kigali Today, yahumurije abo baturage, avuga ko icyo kiraro kiri mu nzira zo kubakwa.
Yagize ati “Umuhanda wa Gitebe watangiye gukorwa, icyo kiraro rero na cyo bagiye kugikora rwose, n’ubu hari ikiraro cy’ahitwa Kayanza barakirangije, barakurikizaho kiriya”.
Ikiraro cya Gashenyi
Mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, na ho hari ikiraro gikozwe mu biti, bikaba byaramaze gusaza aho abaturage bahorana impungenge zo kuba cyabateza impanuka, nk’uko umwe mu baturage yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ikiraro cyo ku muhanda werekeza kwa muganga cyo mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Gasharu, ibiti bicyubatse byamaze gusaza, ni ikiraro kimaze igihe cyarangiritse ariko twaravuze tubura ubufasha”.
Arongera ati “Hamaze kugwamo imodoka ebyiri, harimo n’imbangukiragutabara) ambulance yari ijyanye umurwayi kwa muganga, nta modoka zikihanyura, kandi ni inzira ijya ku ivuriro”.
Ibiraro bihuza Umurenge wa Nyange na Musanze byashaje bikomeje kuvugururwa
Mu bikorwa byo kuzamura abaturage by’umwihariko abo mu Murenge wa Nyange na Musanze, Ingabo na Polisi bakomeje guhuza imbaraga bafatanya n’abaturage, aho bakomeje kubaka ibiraro aho byari byarashaje.
Ni muri urwo rwego baherutse kubaka ibiraro bitatu, bisimbura ibyari byarashaje, aho byari byarahagaritse imigenderanire y’abaturage bo muri iyo mirenge.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ubwo yitabiraga ibyo bikorwa ku itariki 29 Gashyantare 2024, yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu mibereho myiza y’abaturage, asaba abaturage kurinda ibikorwa remezo bubakirwa.
Ibiraro byo ku butaka bikomeje gusimbuzwa ibyo mu kirere
Nyuma y’uko ibiza bikomeje kwibasira ibikorwa remezo cyane cyane ibiraro, mu turere tumwe na tumwe mu Ntara y’Amajyaruguru, hakomeje kubakwa ibiraro byo mu kirere, mu rwego rwo gukumira iryo yangirika rya hato na hato rituruka ku migezi yuzura.
Mu Turere twa Gakenke na Rulindo mu myaka ibiri ishize hubatswe ibiraro byo mu kirere birenga bitanu muri buri karere.
Mu Karere ka Rulindo, ku itariki ya 27 Ukwakira 2023, hatashywe ikiraro cyo mu kirere cya Mitabi, gihuza Umurenge wa Burega n’uwa Cyinzuzi.
Iki kiraro ni igisubizo, kuko mu gihe cy’imvura umugezi wa Rusine wuzuraga, abaturage bakabura uko bambuka, imigenderanire igahagarara.
Hubatswe kandi n’ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Ntarabana na Masoro, nyuma y’uko hari ikibazo gikomeye, aho imvura yagwaga abana bagasiba ishuri, yagwa bamaze kugera ku ishuri bagacumbika mu ngo zituriye ishuri.
Icyo kiraro kandi ni igisubizo ku baturage baba bahangayikishijwe n’umugezi wa Nyirabukingure watwaye n’ubuzima bwa bamwe, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yabitangarije Kigali Today.
Ati “Umugezi wa Nyirabukingure wadutwaye abaturage. Twahoraga dushyingura abantu batwawe n’amazi”.
Hubatswe kandi n’ikiraro gihuza Umurenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, n’umurenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi.
Hubatswe n’ikiraro cyo mu kirere mu Murenge wa Base.
Mu Karere ka Gakenke na ho hubatswe ibiraro byo mu kirere bitandukanye, birimo ikiraro cyo mu kirere cyubatswe mu Murenge wa Nemba gitwara miliyoni 147 FRW, kikaba gihuza Akagari ka Mucaca n’aka Gisozi twubatsemo ibigo by’amashuri, ibitaro n’isoko.
Mu Murenge wa Gashenyi, na ho hubatswe ikiraro cyo mu kirere gihuza abatuye utugari twa Taba na Rutenderi bari baraheze mu bwigunge.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, Akarere ka Gakenke kubatse ibiraro bine byo mu kirere byatwaye arenga miliyoni 600 FRW, aho ni mu mirenge itandukanye irimo uwa Busengo, Mugunga, Mataba, Minazi n’ahandi.
Mu kwirinda ko ibikorwa remezo bisenywa n’ibiza, hari ibindi biraro byo mu kirere byubatswe mu Karere ka Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Burera n’ahandi.
Nubwo hirya no hino mu mirenge n’utugari hakiri ibiraro byinshi bishaje, bamwe mu baturage bafashe ingamba zo kwikemurira ibyo bibazo bisanira ibyo biraro, cyane cyane mu muganda rusange, aho bafatanya n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi cyane cyane Ingabo na Polisi bagasana ibiraro byashaje.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru rwose ikozwe bea kinyamwuga.
Ikibazo cy’ibiza mu Rwanda gikomeje gufata Indi ntera, gusa Leta nayo ntisinziriye irakomeza gushaka icyatuma abaturage bayo bamererwa neza
Warakoze gutegura iyi nkuru. Mu murenge wa Muzo/mu karere ka Gakenke hari ibiraro biteye impungenge cyane. Ibiraro 2 bijya ku kigo cy’amashuri cya Giko. Ni ukuri abashoboye cg babifite mu nshingano mwanyaruka mu kareba. Rulindo naho ikiraro kijya ku ivuriro rya Tare mu murenge wa Bushoki uvuye kuri centre ya Nyirangarama kirakenewe cyane,gusa abaturage turavuuga ariko ntituhabonere igisubizo buri mwaka turatakamba ariko byaranze bimaze imyaka isaga 10 dutakamba. Agahenge gahari ni uko Sina ajya atanga ibiri n’imbaho hagakoreshwa igihe giti. Nkubu nta modoka yahanyura mu rumva uko ambulance bigenda.