Bigenda bite ku muntu wagonzwe n’ikinyabiziga kitagira ubwishingizi?

Nibakure Florence, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigenda ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko ikinyabiziga kidafite ubwishingizi iyo kigonze umuntu bamwishyura bagasigara bakurikirana nyiri ikinyabiziga.

Yabitangaje mu kiganiro barimo bagirana n’iyi Komisiyo ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

Nibakure yavuze ko kwishyuza nyiri ikinyabiziga hari ubwo bahura n’imbogamizi zo gusanga ikinyabiziga atari icye nyirizina ahubwo ari undi atwarira.

Icyo gihe habaho gushaka amakuru kugeza bamenye nyiri ikinyabiziga akaryozwa amafaranga aba yatanzwe n’ikigega.

Ati “Iyo dusanze nyiri ikinyabiziga adafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga twamutangiye, itegeko ritwemerera kuba twateza cyamunara icyo kinyabiziga”.

Nibakure yagaragaraje ko Moto ari zo ziza ku isonga mu guteza impanuka nyinshi mu muhanda ndetse muri zo ugasanga abenshi iyo bamaze gukora impanuka bahunga.

Ku kibazo babajijwe cyo kugaragariza Komisiyo aho ikigega kigeze kigaruza amafaranga arenga miliyari eshanu (5.629.391.554 FRW) akiri mu bateje impanuka batari bafite ubwishingizi, Nikuze yasubije ko abagishakishwa ari 807 bishyuzwa 2,333,107,056 frw, abo baboneye imyirondoro bakaba barimo gutegurirwa amabaruwa ni 37 bishyuzwa 102,035,993 frw, abashyikirijwe amabaruwa abishyuza ni 569 bakishyuzwa 1,668,745,651 frw, izashyikirijwe abanyamategeko ngo hategurwe ibirego ni 451 bishyuzwa 1,418,565,456 frw, abasinye amasezerano yo kwishyurwa ni 50 bishyuzwa 128,740,828frw, naho abapfuye barimo gukurikirana imiryango yabo ni 4 bishyuzwa angana na 28,342,880 frw.

Umuntu wishyuzwa amafaranga aturutse ku mpanuka yateje ahabwa igihe cy’amezi atatu akamenyeshwa mu ibaruwa ko niba afite inzitizi zo kwishyura yakwegera iki kigega bakumvikana uburyo yakwishyura buhoro buhoro.

Ikindi ni uko amenyashwa ko iyo yatinze kwishyura ntagaragaze ko byamunaniye akurikiranwa mu mategeko.

Depite Nabahire Anastase Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Mutwe w’Abadepite yagiriye inama ubuyobozi bw’Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigenda ku butaka ko igihe cy’amezi atatu cyagenwe ku muntu wakoze impanuka ikinyabiziga cye kidafite ubwishingizi ndetse n’uwayikoze agahunga yahabwa igihe gito cyo kumenyeshwa, atabyubahiriza hagakurikizwa amategeko.

Impamvu yatumye Depite Nabahire atanga iyi nama ni ukugira ngo abagendesha ibinyabiziga bigateza impanuka bidafite ubwishingizi bajye bihutira kwishyura indishyi hakiri kare hatabayeho gutegereza igihe kirekire kuko biri mu biteza igihombo Leta.

Ibitekerezo   ( 1 )

bazagabanye assurance kuburyo buriwese azayishyura cyane cyane promenade

theo yanditse ku itariki ya: 18-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka