Batatu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gutera gerenade Nyabugogo
Abandi bantu babiri bamaze gutabwa muri yombi mu gikorwa Polisi y’igihugu ikomeje cyo gushakisha abagize uruhare mu gutera igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu kivunge cy’abantu i Nyabugogo ahazwi nka Marato (Marathon).
Itangazo rya Polisi y’igihugu ryemeza ko abandi bantu babiri bamaze kwiyogera ku wundi wahise atabwa muri yombi bikimara kuba.
Icyo gisasu kigiturika cyahise gihitana abantu babiri undi nawe aza kwitaba Imana nyuma, mu gihe abandi batandatu bakomeretse bikomeye bahise bagezwa mu bitaro bya Kigali. Hari n’abandi boherejwe ku bitaro bya by’u Rwanda bya Gisirikare bya Kanombe.
Mu gihe Polisi igikomeza iperereza ryayo, yasabye abaturage gusubiza umutima hamwe bagakomeza akazi kabo kandi bakagira ubufatanye n’inzego z’umutekano.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|