Batatu mu bagabye igitero i Ruheru bafashwe mpiri

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, atangaza ko mu bateye mu Murenge wa Ruheru muri ako Karere, hari bane bapfuye na ho batatu bakaba bafashwe mpiri.

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, mu ma saa sita n’iminota 20, nibwo abarwanyi baturutse mu gihugu cy’u Burundi bateye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ku gice cyegereye umupaka uhuza ibihugu byombi.

Bari bafite ibikoresho byanditseho ko ari iby'ingabo z'u Burundi (Ifoto: RDF)
Bari bafite ibikoresho byanditseho ko ari iby’ingabo z’u Burundi (Ifoto: RDF)

Mayor Habitegeko yabwiye abanyamakuru ko abo barwanyi bari bafite umugambi wo kwica abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze.

Agira ati “Abo barwanyi baje bicamo ibice bibiri, bamwe bajya ku mudugudu w’ikitegererezo wa Yanze bagamije kwica abaturage, abandi bajya ku kigo cy’abasirikare bisa no kuyobya uburari. Icyiza ni uko hose Ingabo z’u Rwanda zari zihari kandi ziri maso, zirabarasa hapfamo bane (4) ndetse zifatamo batatu (3), ubu bakaba bari mu maboko yazo”.

Yavuze kandi ko mu bishwe hari abo abaturage bamenye kuko bari basanzwe baza mu Rwanda bazanywe no gushaka imirimo.

Ati “Mu bishwe harimo abo abaturage bamenye kuko hari ab’abakarani bari basanzwe baza gusaba ibiraka byo kwikorera ibirayi. Harimo uwitwa Sarihungu ndetse na Desiré b’aho hakurya ku Gihisi. Byumvikana rero ko baje baturuka hano hakurya i Burundi ari na ho ababashije gucika basubiye”.

Mayor Habitegeko yakomeje ahumuriza abaturage ndetse anabasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ati “Nk’uko Ingabo zacu zakomeje guhumuriza abaturage, nanjye ubutumwa nabaha ni ukubahumuriza mbabwira ko barinzwe, ntihagire ukuka umutima, cyane ko nta wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyo mbasaba ni ugukomeza ubufatanye n’Ingabo zacu mu kwicungira umutekano barara amarondo kandi batangira amakuru ku gihe”.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko abo barwanyi bapfushije abantu babo, bata n’ibikoresho bariruka.

Ati “Ku ruhande rwabo hapfuye abantu bane, imirambo bayisiga ahabereye imirwano ndetse n’ibikoresho byabo barabisiga. Muri byo harimo imbunda, gerenade, za machine gun ndetse na radiyo z’itumanaho. Ku ruhande rw’u Rwanda hakomeretse abasirikare batatu ariko na byo bidakabije”.

Yongeraho ko nta bindi byangiritse, ikirimo gukorwa ngo ni ugushakisha impamvu y’icyo gitero, akavuga ko ibikoresho bafashe ndetse na bimwe mu biranga abo barwanyi bizabafasha kumenya neza abo ari bo.

Ubutumwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda imaze gutambutsa ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, buvuga ko abarwanyi bateye i Ruheru bari bageze ku 100, bukemeza kandi ko batatu muri bo bafashwe n’Ingabo z’igihugu.

Ubwo butumwa buvuga kandi ko ibikoresho by’abo barwanyi byafashwe byanditseho ngo “FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI”, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga ngo ‘Ingabo zirinda igihugu cy’u Burundi’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Conglatulation to Rwanda defense force at Ruheru.
Those who wish to disturb our security and destroy our development will be punished completely

Jean d’Amour Hakizimana yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

DUSHIGIKIYE INGABO ZACU NTAWE UZAVOGERA URWANDA NGO BIMUGWE NEZA

FELICIEN yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka