Batatu bitabye Imana baguye mu kiyaga cya Burera (Amafoto)

Abakobwa batatu n’umugore umwe bo mu Karere ka Burera baguye mu kiyaga cya Burera batatu bahita bahasiga ubuzima umwe ararokoka.

Abaturage bafatanyije n'inzego z'umutekano bari gushakisha imirambo y'abarohamye mu kiyaga cya Burera
Abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bari gushakisha imirambo y’abarohamye mu kiyaga cya Burera

Abo bakobwa n’uwo mugore bari batuye mu murenge wa Kagogo na Cyanika.

Ku mugoroma wo itariki ya 09 Mutarama 2017, bahavuye bajya gusengera ahantu hakunze gusengera abantu biyita abanyabutayu, ku musozi witwa Mweru ufite igice kinini kigize urutare cyinjira mu kiyaga cya Burera.

Nkuko abazi abo baturage babitangaza, ngo bari kuri uwo musozi banyereye ku rutare ruhari, bagwa mu kiyaga cya Burera ubwo bari batashye barangije gusenga.

Ibuye ngo riri muri ayo mazi niryo ba nyakwigendera bari bahagazeho bari gusenga
Ibuye ngo riri muri ayo mazi niryo ba nyakwigendera bari bahagazeho bari gusenga

Abaturage bahageze bwa mbere iyo mpanuka ikiba bavuga ko ubwo bagwaga mu kiyaga umwe muri bo w’imyaka 18 y’amavuko yabashije gukurwamo akiri muzima. Habonetse n’umurambo umwe abandi bo ntibaraboneka.

Kuri wa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2017, abaturage n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano bazindukiye mu gikorwa cyo gushaka indi mirambo ibiri ikiri mu kiyaga cya Burera.

Abaturage baraye aho abo bantu barohamiye
Abaturage baraye aho abo bantu barohamiye

Umuvugizi wa Polisi y’Iguhugu mu ntara y’amajyaruguru, IP Gasasira Innocent avuga ko bagiye kureba niba bishoboka ko haboneka iyo mirambo ariko ngo mu kiyaga cya Burera ni harehare.

Agira ati “Ubu uyu munsi bagiye kureba niba bishoboka hari Polisi ihari, barebe niba haboneka ubushobozi bwo kubashaka harashakishwa ubundi buryo kugirango barebe ko iyo mirambo ishakishwa.”

Umusozi wa Mweru uriho amabuye abo bantu banyereyeho bakagwa mu Kiyaga cya Burera
Umusozi wa Mweru uriho amabuye abo bantu banyereyeho bakagwa mu Kiyaga cya Burera

Abaturage barakangurirwa kujya bajya kure y’ahantu hose babona hashobora gushyira ubuzima bwabo mu byago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GUSENGA NIBYIZA,ARIKO MUJYE MUBANZA KUREBA NIBA AHO MUSENGERA NTABIBAZO MWAHURA NABYO.POLE SANA.

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Abo banyakwigendera Imana ibakire mu bayo kandi ibahe iruhuko ridashira

1.Ndumva inzego z,umutekano zakomeza zigakurikirana kandi ABANYARWANDA bose bakajya bagira amakenga yahantu hose babona hatari heza .

Mwizerwa Joel yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka