Batatu batawe muri yombi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Alexis Nzamwitakuze w’imyka 29 utuye mu kagari k’Amahoro umurenge wa
Muhima ari mu maboko ya polisi akurikiranywe kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside mu buturage avuga ko kwibuka jenoside ari iby’Abatutsi gusa.

Nzamwitakuze yavuze ayo magambo numa y’uko umwe mu baturage amubajije aho kwibukira bibera, akamubwira ko we bitagombye kumureba kuko atari Umututsi.

Abandi baturage babili bari mu maboko ya polisi ni Alice Mukanoheri wo mu murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro, undi ni Wenceslas Rwange nawe wo mu murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru nawe watawe muri yombi taliki 07 Mata.

Mukanoheri ufungiye kuri polisi ya Kanombe azira nawe amagambo agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ahakana ko Jenoside yabaye.

Rwange uri kuri polisi ya Muganza akurikiranyweho kubwira umucyecuru w’imyaka 62 wacitse ku icumu rya Jenoside amagambo amushinyagurira amubwira ko yamwohereza aho abana be bagiye kandi azi neza ko bazize Jenoside.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, avuga ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatusti ibaye hari abantu bakomeje kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

ACP Theos Badege akaba ahamagarira abanyarwanda Kuba umwe baharanira gukora ikiza, yibutsa ko kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bihanwa n’amategeko igihano kiri hagati y’imyaka 10 kugera kuri 15.

ACP Theos Badege yatangaje ko Polisi y’igihugu iri gukora iperereza ku bantu bashatse kwica inka y’umuturage wacitse ku icumu mu karere ka Ngororero, iki gikorwa kikaba cyarabaye taliki ya 7 Mata mu murenge wa Gatumba akagari ka Mpara.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

itegeko rihana ingengabitekerezo rikwiye gukazwa uwo bayisanganye agahanwa bikomeye kandi imbere y’abaturage,kuko umuntu urangwa n’invugo nk’iyi abonye urwaho yakongera akica abantu.

mupenzi yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

kudakubita imbwa byorora imisega,aba bantu bakirangwa n’ingengabitekerezo ya genocide igihe bazajya bahamwa n’icyaha bage bahanwa bibere urugero abandi,kuko umuntu ugikerensa ubuzima bw’abantu na miliyoni twapfushije ntaba agikwiye no kuba mu bantu

iradukunda yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka