Batatu batawe muri yombi bashinjwa kwiba umuriro w’amashanyarazi

Kuva tariki 16 kugeza tariki 19 Ukuboza 2019, abantu batatu bafatiwe mu bikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi.

Ni mu rwego rw’ubukangurambaga bukomeje gukorwa mu rwego rwo kurwanya abiba umuriro w’amashanyarazi. Ubwo bukangurambaga buhuriweho na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage.

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2019, Kanyange Marie Rose wo mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Bugarama mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo yafashwe yiba umuriro w’amashanyarazi mu nzu atuyemo.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwo mugore yavuze ko uburyo bamusanganye bwo gukoresha umuriro atishyura yabushyiriweho n’umutekinisiye utuye muri ako gace. Icyakora uwo mutekinisiye we ntiyabashije guhita afatwa, ibikorwa byo kumushakisha bikaba byarahise bitangira.

Ku itariki 17 Ukuboza 2019 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama mu Kagari ka Kanyefurwe hari uwitwa Maniragaba Fidel na we wafashwe yiba umuriro w’amashanyarazi mu rugo rwe adakoresheje mubazi.

Mbere yaho ku itariki 16 Ukuboza 2019, uwitwa Ntakirutimana Jean D’Amour yafashwe arimo yubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu buryo butemewe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo mu Kagari ka Rurenge.

Abatawe muri yombi bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Nkubito Stanley, Umukozi wa REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo muri EUCL-REG, yamaganye bene ibyo bikorwa by’ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi, yongeraho ko REG itazihanganira abantu bose bishora muri ibyo bikorwa.

Nkubito Stanley avuga ko ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi budindiza iterambere ry’igihugu, bukaba bwanateza impanuka.

Ashima uruhare rw’abaturage mu kugaragaza abakora ubwo bujura, akanabasaba gukomeza gutungira agatoki REG n’inzego z’umutekano kugira ngo abiba umuriro babihanirwe.

Kuva mu Kuboza 2018, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yashyize ingufu mu kugenzura ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi kugira ngo abo bigaragara ko bawiba batabwe muri yombi bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Imibare igaragaza ko igihombo cy’umuriro w’amashanyarazi kikiri hejuru kuko umuriro ungana na 6,5 by’umuriro wose uri mu gihugu utakara cyane cyane wibwe n’abawukoresha nyamara batawishyura.

Imibare igaragaza ko umuriro w’amashanyarazi wibwa mu mwaka ushize wari ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amategeko ahana icyaha cyo kwiba umuriro w’amashanyarazi. Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka