Batatu bakurikiranyweho kwambura abantu bababeshya ko ari Abapolisi

Munyemana Gaston, Rukundo Theogene hamwe na Munyarugendo Noel, bafungiwe ku cyicaro cya Polisi i Remera, aho bakurikiranyweho kwiyita abapolisi nyamara batakiri bo.

Aba bose bahoze muri Polisi bakaba bakekwaho ubwo butekamutwe
Aba bose bahoze muri Polisi bakaba bakekwaho ubwo butekamutwe

Nyuma yo kuva muri Polisi, aba bagabo batatu bafashwe bakekwaho kwambura abaturage, aho ngo bababeshya ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe mu baje ku biro bya Polisi kubashinja ko babatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe bose, ni Mbonigaba Gedeon, Ndahimana Jean Claude na Mukeshimana Alexis.

Mukeshimana avuga ko yabonye mugenzi we hari umuntu urimo kumusaba fotokopi y’indangamuntu, amubajije ngo yumva ari ibijyanye no kumufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, barajyana abona mu bagiye kurumuha harimo umupolisi wambaye impuzankano (uniform).

Ati "Mu mafaranga badusabye ubwa mbere twatanze ibihumbi 60, nyuma dutanga 50 ndetse n’ibihumbi bitanu yo kwiyandikisha, jyewe bari bamaze kuntwara amafaranga ibihumbi 410".

"Ikintu cyatumye nemera, ni uko badusanze kuri Rwandex batujyana ku Muhima ahakorera Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, baratujyana batugeza no ku murongo".

"Uyu(umwe mu bakurikiranyweho icyaha uziranye na Mukeshimana) yambwiraga ko baziranye n’abaza kumpa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, murabizi ko kurubona muri iki gihugu bigoye".

"Batubwiraga ko ari poromosiyo yaje, murabizi ko umuntu akora ikizamini kenshi agatsindwa, jye nari maze gukora ikizamini gatatu".

Aba ni abavuga ko batekewe umutwe n'abo bagabo
Aba ni abavuga ko batekewe umutwe n’abo bagabo

Mbonigaba Gedeon we avuga ko yari amaze kwamburwa amafaranga ibihumbi 315, naho mugenzi we Ndahimana Jean Claude akavuga ko bari bamaze kumutwara amafaranga ibihumbi 370.

Umwe mu bakekwaho ibyaha byo kwaka abantu amafaranga yiyise umupolisi, Munyemana Gaston n’ubwo ahakana icyaha, ni we ushinjwa kuba yari yambaye impuzankano igihe bajyanaga abantu ku Muhima.

Agira ati "Jyewe nahuje abantu(uwifuza uruhushya n’abarutanga) bari inshuti zanjye, twahuye dusangira, ibyakurikiyeho n’abo basangiraga ni byo ntazi".

"Nta myambaro y’impuzankano (uniform) ya Polisi mfite, mubaze abandi turi kumwe, ndarengana".

Uwitwa Rukundo Theogene wakoreraga Polisi ku Kacyiru akaza kwimurirwa muri Ngororero, (kuva muri 2008-2018) ni we wemera ko igihe yafatwaga ku wa kane w’iki cyumweru gishize ngo yari akibitse umwambaro umwe w’igipolisi.

Avuga ko mu bamushinja bose nta n’umwe azi kandi nta mpuzankano yari yambaye mu bihe byose avugwaho ibyaha.

Rukundo agira ati"Nari mfite imyambaro itatu ya Polisi ariko natanze ibiri, undi umwe ni wo nari nsigaranye, nari ntegereje kuzawutangana hamwe n’ibindi byangombwa.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko biteye impungenge, impamvu abaturage bakomeje gushukwa ko hari abantu babaha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi byangombwa, nyamara batabiburiye mu nzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, agira abantu inama yo kwirinda abatekamutwe babambura ibyabo bababeshya kubaha Perimi
Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, agira abantu inama yo kwirinda abatekamutwe babambura ibyabo bababeshya kubaha Perimi

Ati "Aba bantu ni ibisambo, ntabwo wagakwiye kuba ushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rubonwa ku mafaranga ibihumbi 150(uhereye ku kwiyandikisha, kwiga imodoka n’ikiguzi cyarwo), ariko ugahitamo gutanga ibihumbi 400".

CP Kabera avuga ko abakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana bazabazwa neza ahantu bakuye impuzankano zibafasha kwambura abaturage amafaranga.

Agira ati "Ubundi ugisezererwa ku gipolisi utegekwa guhita utanga ibyangombwa byose byakurangaga nk’umupolisi".

Mu gihe aba bagabo batatu baramuka bahamijwe icyaha n’urukiko, bahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’ibiri n’itanu, hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntibyumvikana ukuntu uhisha abanyacyaha ababashinja akaba aribo ugaragaza sinzi ko mubibona ESE uwakagombye gucungirwa umutekano niwe ushyize kumugaragaro

Jubi yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ntibyumvikana ukuntu uhisha abanyacyaha ababashinja akaba aribo ugaragaza sinzi ko mubibona ESE uwakagombye gucungirwa umutekano niwe ushyize kumugaragaro

Jubi yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Abo bagabo bagomba kuryozwa ibyo bakoze ,arko na none abo nabo ni abafatanya cyaha kuko batigeze batanga amakuru gusa abo nabo bashobora kuba biyita abadirinzi knd baba bakorana naba police bakoresha ibizamini byimpushya mucukumbure neza nabo muzabafata
Tubashimiye kuba muhora Muri ma so mufatanyije RYVCP Murakoze

Rwibutso cedric yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka