Batatu bafunzwe bazira magendu isaga miliyoni 6

Abagabo batatu bari mu maboko ya polisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu gikorwa cyo kwinjiza ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’inzoga hamwe n’amavuta yo kwisiga.

Habimana Jean Baptiste wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso hamwe na kigingi we Gitsiriko bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro tariki 01/01/2015 baturukanye imbaho zivuye mu Burengerazuba ariko bakaba bari bahishemo inzoga za Whisky zirimo amacupa 119 ya Black Label ndetse na 120 ya Red Label.

Aya macupa yari ahambiriye mu bikarito maze hejuru barenzaho ihema ubundi bashyiraho amakara mu rwego rwo kuyobya uburari, ku buryo nta washoboraga gukeka ko hahishemo inzoga.

Habimana Jean Baptiste.
Habimana Jean Baptiste.

Abo bagabo bombi bavuga ko uwo muzigo bawuzi ko ariko upakirwa mu modoka batigeze bamenya ko ari magendu. Uwo bavuga ko ari nyiri umuzigo (izo nzoga) kugeza ubu aracyashakishwa.

Undi uri mu maboko y’abashinzwe umutekano, wafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 02/01/2015, ni uwitwa Ndicunguye Emmanuel we akaba yarinjizaga amavuta ahindura uruhu ariko atemewe gukoreshwa mu Rwanda kubera ko afatwa nk’ayangiza.

Uyu mugabo we yiyemerera ko yabikoraga azi ko bitemewe akaba avuga ko afashwe yari amaze kubikora inshuro eshatu.

Kuri iyi nshuro yari yapakiye mu mifuka itatu irimo ibirayi acengezamo ku buryo bwihishe uducupa 144 twa Elegance, uducupa 66 twa Clairemen, 605 twa Carolight Glycerine ndetse n’uducupa 224 twa Carolight.

Habimana Gitsiriko.
Habimana Gitsiriko.

Umuvugizi wa Polisi Chief Superintendent Celetin Twahirwa avuga ko aba bose bafashwe bari mu bikorwa byo gutwara magendu kubera ubufatanye n’abaturage batanze amakuru. Akaba ashimira abaturage bamaze kuzamura imyumvire yo kutihanganira abakora ibikorwa bidindiza iterambere ry’igihugu.

Izi Whisky zinjiye mu buryo bwa magendu zibarirwa agaciro gakabakaba miliyoni hafi esheshatu z’amanyarwanda.

Ufatiwe muri ibi bikorwa agahamwa n’icyaha, ahanwa n’itegeko rimugenera igihano kiri kuva ku mezi atatu ariko kitarenza amezi atandatu cy’igifungo, agacibwa n’amande ahwanye n’agaciro k’ibyo yari ashatse kunyereza.

Abashoferi batwaye ibicuruzwa nk’ibi bya magendu bo itegeko rya Gasutamo ribaca amande angana n’ibihumbi by’amadolari.

Muri ibi bihe by’iminsi mikuru hari abantu baba bibeshya ko inzego z’umutekano zisinziriye ko bazica mu rihumye bakambutsa ibicuruzwa bitemewe, Polisi irabakebura ibabwira ko itajya igoheka akaba ariyo mpamvi ibagira inama yo kubihagarika.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka