Basanga ingamba zafashwe zikomeje kanyanga yaba amateka iwabo
Abatuye umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma, bashima ingufu ziri gushyirwa mu guca kanyanga, hafatwa abaziteka bagashyikirizwa ubutabera.
Kuva aho muri aka kagali ka Nyagasozi gaherereye muri uyu murenge wa Mutendeli hafatiwe ingunguru eshanu zatekerwagamo kanyanga banyirazo nabo bashyikirizwa ubutabera, abaturage bemeza ko bikomeje gutyo ikibazo cya kanyanga cyasigara ari amteka.

Hategekimana JMV wo muri aka kagali, avuga ko aturiye akabali yemeza ko ubundi hatarafatwa ingamba zo gukoma mu nkokora aba batekege kanyanga, wasangaga zinyobwa kumanywa y’ihangu mu tubari ari nako imirwano yahoraga ivuka bamaze kuzisinda.
Abandi batuye aka kagali nabo abvuga ko nyuma yaho abatari bake bafatiwe bagafungwa n’ubu bagifatwa, bikaba byarazanye amahoro kuko kanyanga itakihaboneka.
Agira ati “Ntayigihari nubwo yaba ihari baba bayinywa bihishe. Leta yari yafashe ingamaba barabafunga ahubwo iyaba bakomezaga bakabahana kanyanga zacika burundu.”
Nubwo ariko hafashwe ingamba zikarishye mu guca iyi nzoga itemewe ya kanyanga ifatwa, ngo haracyari ikibazo muri aka kagali kuko hakiri abandi batekera izi nzoga mu gifunzo ahantu kure bagera bafashishije amato.
Umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu wo muri aka kagali (Community Policing Committee), avuga ko abo bantu batekera mu gishanga bagira amahane ku buryo ugiyeyo nta mbunda banakwicirayo.
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mutendeli, Muragijemungu Archade, avuga ko iyo ntambwe yahinduye isura mbi akagali ka Nyagisozi kari kamaze kugira kuko bari barabaye ba ruharwa mu guteka za kanyanga.
Ati “Ntiwabasha guhinga kawa unywa ibiyobyabwenge nka kanyanga. Niba mushaka gutera imbere nimwitandukanye nibyo biyobyabwenge.Nicyo gitumye turi hano, ni ukugira ngo dufatanye tubirwanye tubice.”
Ubuyobozi mu karere ka Ngoma bwemeza ko nyuma y’ubukangurambaga ku kwirinda kanyanga, hari aho abayitekaga bajya bazana ingunguru mu buyobozi bakoreshaga ku bushake kubera kumenya ingaruka zo guteka no gukoresha ibiyobyabwenge.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kanyanga nicike kuko ntakiza cyayo. Ese ubwo abayiteka babuze ibindi bakora? Abayiteka nabayicuruza bahanwe.