Basabye imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge bararekurwa

Polisi mu karere ka Nyamagabe, tariki 04/01/2012, yarekuye abagabo 100 n’abagore 19 bari bafungiye ku kigo cyakira inzererezi zo mu karere ka Nyamagabe kiti mu murenge wa Tare nyuma yo gusaba imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse baniyemeza kujya berekana ababikoresha.

Nzabarinda Jean Pierre ni umwe mu basabye imbabazi. Akimara guhabwa imbabazi yavuze ko agiye kuba umuturage mwiza agafatanya n’umugore we kurera abana babiri babyaranye, ndetse akaniyubakira igihugu. Nzabarinda yiyemererako yari yarazengereje umugore we amuhohotera abitewe n’inzoga z’inkorano.

Ubwo yarekuraga abiyemeje gusubira mu murongo wa kimuntu, AIP Ildephonse Habimana, ushinzwe community policing mu karere ka Nyamagabe, yabwiye abafunguwe ko uzongera gufatirwa mu ikosa iryo ari ryo ryose azahanwa bikomeye kuko polisi y’akarere ka Nyamagabe nta narimwe izihanganira abantu batubahiriza amategeko.

Theogene Rogamba we ntiyemera icyo afungiye. Agira ati “ njye nta biyobyabwenge bamfatanye, ahubwo bagirango tubise abakire babone uko birira iminsi mikuru neza”.

Abarekuwe bose bafashwe mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2011, abenshi bafite imyaka irihasi ya 20.

Bimwe mu biyobya bwenge bafatanywe harimo urumogi, urusimbi n’inzoga z’inkorano zitwa kurura ijipo, ibikwangari, yewe muntu, murituri n’izindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka