Barindwi batawe muri yombi bazira kwiba ba mukerarugendo

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba ba mukerarugendo bo muri Ukraine.

U Rwanda ni igihugu kigendererwa na ba mukerarugendo benshi kubera umutekano uhari (Photo archive)
U Rwanda ni igihugu kigendererwa na ba mukerarugendo benshi kubera umutekano uhari (Photo archive)

Bamwe mu bakurikiranweho ubwo bujura bafashwe ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018.

Abandi bafashwe bukeye bwaho ku wa Kane, bakaba bavugwaho ubufatanyacyaha mu kwiba abo bamukerarugendo bavaga mu karere ka Rutsiro berekeza muri Karongi.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Eulade Gakwaya, yavuze ko kuwa Gatatu mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo, ba mukerarugendo batatu bageze mu murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro berekeza mu Karere ka Karongi.

Avuga ko bageze ahantu hari imirima y’icyayi, bagira amatsiko yo kwitegereza icyayi, bahagarara bashaka no gufotora imirima yacyo kuko babonaga ari myiza.

Ngo basohotse mu modoka yabo bayisiga idafunze, mu gihe barimo bafotora, abasore bari hafi aho baca inyuma, binjira mu modoka batwara agakapu kari mu modoka.

Ako gakapu karimo ibintu binyuranye, birimo amafaranga, ibyangombwa byabo, ndetse n’amatike yabo y’indege.

Umuvugizi wa polisi mu Burengerazuba yavuze ko mu byo bari bibwe harimo amayero 500, amapawundi 100 n’amadorali ya Amerika 4,000.

Bakimara kwibwa, ngo hari abantu babibonye bahita bamenyesha polisi, na yo itangira gushakisha abo bavugwaho kwiba barafatwa.

Ku wa gatatu hafashwe batanu, bafatanwa na bimwe mu byari byibwe.

Abandi babiri ngo bafashwe bukeye bwaho bazira kubikira abo bajura ibyo bari bibye. Mu bindi abo babiri bafatanywe hakaba harimo amayero 2,719.

CIP Eulade Gakwaya yashimiye abaturage kubera uruhare bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano.

Ati “Dushimira abaturage ubufatanye bwiza bagiranye na Polisi kugira ngo abo bajura bashobore gufatwa, n’abari bibwe bashobore gusubizwa ibintu byabo.”

Abaturage bagize uruhare rukomeye gutuma aba bajura bafatwa kuko hari abababonye bakimara kwiba biruka, bahita batabaza Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

jye nshimiye cyane abo baturajye police izabahe icyemezo cy’abafatanyabikorwa beza2018

olivier yanditse ku itariki ya: 10-02-2018  →  Musubize

Abo baturage no abo gushimirwa cyane kubera ubunyamugayo bwabo. Bariya bajura baheje uRwanda ishusho mbi kandi abadusanga baba bizeye umutekano wabo.

Alex yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

abaturage dukomeze twicungire umutekano dufasha na police yacu dutanga amakuru byihuse.

joseph yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

N,ukuri abo baturage nabo gushimirwa. Ariko abo bibye bahanwe byintangarugero kuko ntibigaragara neza kuri ba mukerarugendo baba badusuye.

Rwatangabo eUGENE yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Abo bajura bahantwe byintangarugero kuko badushebereje igihugu cyacu.

Nduwayezu yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka