Barasabwa kugira ijisho ridahuga ku mbibi z’igihugu mu bihe byo kwibuka

Abayobozi mu nzego zose n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi basabwe kurushaho gucunga umutekano mirenge ikora ku mipaka y’ibihugu bya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Abayobozi barasabwa kugira ijisho ridahuga kubirebana n'umutekano muri ibi bihe byo kwibuka
Abayobozi barasabwa kugira ijisho ridahuga kubirebana n’umutekano muri ibi bihe byo kwibuka

Ibi babisabwa cyane muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ibi bihugu bigicumbikiye abanzi basize bahekuye u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, yavuze ko muri ibyo bihugu hashobora kuba harimo abanzi baba bashaka uko bahungabanya umutekano w’abaturage n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Mu byukuri umutekano w’igihugu cyacu urarinzwe nk’uburyo tutavuga ngo hari igitero twiteguye ntawabigerageza, ariko icyo tuvuga n’ibabanzi b’igihugu cyacu batishimira ibyo tumaze kugeraho.”

Yabitangarije mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere yabaye tariki 09 Mata 2018, aho yavuze ko umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we n’iry’ubuyobozi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi asaba abayobozi gucunga umutekano bitandukanye n'uko byari bisanzwe
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi asaba abayobozi gucunga umutekano bitandukanye n’uko byari bisanzwe

Sibomana Aimabre umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Mpinga, yavuze ko mu myaka yashize abantu bavaga mu Burundi bakaza guhungabanya umutekano w’abaturage. Ariko ngo kuva aho bafatiye ingamba zo kwicungira umutekano ibikorwa bihungabanya byarashize.

Ati “Mu myaka yashize bagendaga baza bava mu bihugu duturanye nk’u Burundi bakaza bagahungabanya umutekano hano hantu mu mudugudu 11 muri 13 yose ikora ku Burundi.”

Ni kenshi abantu batazwi bagiye baturuka mu Burundi bakagerageza guhungabanya umutekano w’abaturage muri Rusizi. Imirenge yakunze kwibasirwa cyane ni ihana imbibi n’iki gihugu, ariko inzego z’umutekano zikaburizamo iyo migambi mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka