Barasaba ko igisasu cyavumbuwe gitegurwa vuba
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Buyange, Paulin Mbonigaba arasaba ko igisasu cyavumbuwe muri ako kagali, umurenge wa Mataba mu karere ka Gakenke cyahakurwa ku buryo bwihuse.
Icyo kibazo cy’igisasu cyagejejwe ku nzego zishinzwe umutekano ariko ntabwo kirategurwa ; nk’uko Mbonigaba abisobanura. Asaba ko byaba byiza giteguwe vuba n’ubwo kiri ahantu hatanyurwa n’abantu.
Icyo gisasu cyavumbuwe mu mezi abiri ashize n’umuturage wahingaga ubwo yagikubitaga isuka ku bw’amahirwe nticyaturika maze aragiterura agikura mu murima azi ko ari icyuma gisanzwe kugira ngo abashe gukomeza guhinga.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwihutiye gushyira ibimenyetso aho kiri mu rwego rwo kuburira abaturage ; nk’uko byemezwa na Nizeyimana Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba.
Nizeyimana yibukije icyo kibazo mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yateranye tariki 21/05/2012, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano batangaza ko bagiye kugikirikirana kugira ngo gicyemuke mu minsi ya vuba ariko na n’ubu kiracyahari.
Polisi y’igihugu ikangurira abantu bose babonye ibisasu kwihutira kubimenyesha ubuyobozi bubegereye n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bihakurwe vuba bitarahitana ubuzima bw’abantu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo icyo ko kigihari se polici itegereje iki?