Baramagana umumotari wakubise umukobwa mu buryo bukabije

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka amashusho yerekana umumotari wakubitaga umukobwa, bigaragara ko yamukubitanye umujinya n’ingufu nyinshi.

Ababonye ayo mashusho ntibahise bamenya icyo uwo mumotari yapfuye n’uwo mukobwa, gusa abarebye ayo mashusho bamagana uwo mumotari kubera ubukana yakubitanye uwo mukobwa, cyane ko bigaragara ko yamurushaga imbaraga.

Umwe mu bamaganye igikorwa cy’uwo mumotari ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, uvuga ko bidakwiye kuko ari ihohoterwa.

Agira ati “Turamagana cyane ibyo uriya mumotari yakoze nubwo tutazi icyo bapfuye, ariko uko byamera kose ni ihohoterwa yakoreye uriya mukobwa. Ntabwo yagombaga kumukubita kuriya kuko niba hari icyo bapfuye, yagombaga kubishyikiriza inzego zibishinzwe zikabakiranura.”

Hari abanenze abantu babacagaho ntibabakize, abandi bakitoragurira ibiceri
Hari abanenze abantu babacagaho ntibabakize, abandi bakitoragurira ibiceri

“Byashoboka ko ari ikosa yamukoreye, ariko na bwo ntiyari kwihanira kuko yashoboraga kubikorana uburakari bukabije bikaba byanaviramo urupfu uriya mukobwa. Icyo gihe byari kumugiraho ingaruka mbi we n’umuryango we, biriya rero ni ibyo kwamaganwa na buri wese”.

Yongeraho ko inzego zibishinzwe zakurikirana uwo mumotari akaryozwa ibyo yakoze mu rwego rwo guca ihohoterwa rikorerwa umugore n’ikiremwa muntu muri rusange.

Umumotari wo mu mujyi wa Kigali witwa Mutuyimana na we warebye ayo mashusho, yemeza ko ibyo mugenzi we yakoze atari ko byagombaga kugenda.

Ati “Uyu mumotari mugenzi wanjye ndabona ibyo yakoze ari bibi kuko yagaragaje uburakari bukabije bituma akubita uriya mukobwa. Niba yari yanamukoshereje ntiyagombaga kwihanira kuko hari amategeko. Ibyo yakoze natwe biradusebya mu mwuga wacu, agomba kubisabira imbabazi”.

Undi ati “Jye nkibona kano kavidewo byanteye ubwoba kuko nabonaga ari bumwice, ubanza hari ibyo yari yanyoye kuko umujinya yari afite udasanzwe. Ntawamenya wenda uriya mukobwa na we yaba yaramukoshereje ariko kumukubita kuriya si wo muti nubwo uriya mukobwa na we atoroshye kuko yarwanishaga amabuye”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Kigali Today ko uriya mumotari yamenyekanye ku buryo ubu arimo gukurikiranwa, bikaba biri no mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko umumotari arimo gukurikiranwa
RIB yatangaje ko umumotari arimo gukurikiranwa

Ati “Uriya mumotari yarahamagawe, yitaba ubugenzacyaha arabazwa na we arisobanura. Ubu iperereza rirakomeje kugira ngo icyatumye akora igikorwa nka kiriya mu ruhame kimenyekane. Dosiye turimo kuyikurikiranira hafi kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe mu rwego rwo guca iriya mico mibi”.

Mbabazi yongeyeho ati “Hari ibigikorwa kuko n’uriya mukobwa wakubiswe ntiturabasha kumubona ngo tumenye neza inkomoko y’ikibazo, birimo gukurikiranwa”.

Amashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, aho ako kavidewo kagiye kazenguruka, usanga abantu benshi bavuga ko bababajwe n’ibyo umumotari yakoze, bananenga abagafashe.

Bamwe bati “Ibi ntibyabereye mu Rwanda kuko batabimenyereye mu ruhame, nyamara muri videwo humvikanamo ururimi rw’Ikinyarwanda.

Hari uwagize ati “Ibi ni ibiki! Urabona imbaraga zose uriya mumotari yakoresheje akubita umukobwa w’abandi, birababaje. Icyo yaba yamukoreye cyose ntiyagombye kumukubita bene kariya kageni”.

Undi ati “Abafashe iyi videwo ndabagaye cyane, barabikora bisekera nta n’isoni aho kujya gukiza abarwana, biteye agahinda”

Mugenzi we ati “Abareberaga aho kujya gukiza ahubwo bihutiye kujya gutoragura ibiceri byatawe n’abarwanaga. Uyu muco rwose si mwiza na mba”.

Muri rusange abavuze kuri icyo kibazo bose bamagana ibyakozwe n’uriya mumotari kuko ari ihohoterwa yakoreye umukobwa nubwo hari abavuga ko na we atari shyashya.

Uyu mukobwa na we hari abavuga ko atari shyashya bahereye ku mahane na we yari afite. Aha yari ateruye ikibuye ashaka kugikubita umumotari arahunga gifata moto
Uyu mukobwa na we hari abavuga ko atari shyashya bahereye ku mahane na we yari afite. Aha yari ateruye ikibuye ashaka kugikubita umumotari arahunga gifata moto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nizereko kugira imbaraha nke bidatanga uburenganziro bwo gusagarira abafite ingufu! Kuko urebye urasasanga Hari aho umu motari amuhunga Kandi urebye neza yamukubise aruko undi amuteye Ibuye!
Turacyafite urugamba rwo kwigisha cg kwigishwa u uburere mbonera gihugu kuko niba dufite abari barwanira kukarubanda n’abasore bakubitira kwica bashikibabo ni ikibazo gikomeye!!

Danny yanditse ku itariki ya: 2-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka