Barakekwaho kwiba inka bakajya kugurisha inyama zazo i Kigali
Abagabo batanu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata iri mu Karere ka Bugesera, bakekwaho ubujura bw’inka.

Abo bagabo barakekwaho kwiba izo nka, bakazibaga bagahita bajya kugurisha inyama zazo mu mujyi wa Kigali.
Batatu muri abo bagabo biyemerera ko aribo bibye inka y’umuturage witwa Kayitesi Drocelle, barayibaga ubundi bayipakira mu ivatiri itwara abagenzi.
Muri abo bafunze harimo umushoferi w’iyo modoka, umugabo bari bazishyiriye uzicuririza ahitwa kwa Mutangana muri Nyabugogo i Kigali.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko kuri ubu icyaha cy’ubujura bw’amatungo kitakiri mu bubasha bwa komite z’abunzi.
Itegeko rishya rigenga abunzi, ryahaye ububasha polisi kugenza iki cyaha kikaburanishwa mu nkiko. Bivuze ko aba bagabo bari gukorerwa dosiye.
Kayitesi wibwe inka avuga ko, bayitesheje iyayo. Kuri ubu iyo nyana ngo itunzwe n’amata bagura ku baturanyi.
Agira ati “Umushumba niwe wabyutse mu gitondo agiye kuragira asanga inka bayitwaye kare.
Nibwo twatabaje maze hashije umwanya tubona batuzaniye umwe mubayibye bamwikoreje inyama avuga ko bayibaze bagiye kugurisha inyama i Kigali.”
Akomeza avuga ko umuturage avuga ko akurikije uburyo inka ye yarimeze yifuza ko bamuha impozamarira y’ibihumbi 900RWf.
Hari n’abandi baturage barenga icumi baje gutanga ikirego cy’inka zabo zabuze, nabo bakaba bakeka ko aba aribo bazibye.
Abo bagabo bafunze nibahamwa n’icyaha bakazahanishwa ingingo ya 295 iteganya igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|