Banze kumwishyura, yihimura ajugunya ibendera ry’igihugu

Nsengiyumva Ildephonse wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke afunzwe akurikiranweho guhisha ibendera ry’igihugu kubera ko banze kumwishyura.

Akurikiranyweho kujugunya ibendera ry'igihugu.
Akurikiranyweho kujugunya ibendera ry’igihugu.

Iri bendera Nsengiyumva yarimanuye ku Kagari ka Kanyanza, nyuma y’uko yari amaze kwishyuza amafaranga yakoreye ubwo yaharindaga nk’umuzamu mu gihe cy’iminsi 10, ntibayamuhe.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2016, ni bwo Nsengiyumva yageze ku Kagari ka Kanyanza agiye kwishyuza, batayamuhaye arataha, aza guhengera batareba ararimanura, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Juvenal yabivuze.

Ati “Yahanyuze hari nka sa mbiri, aca umugozi araritwara, hanyuma abazamu bari bahuze gato barebye bararibura bahita bampampagara, tujyayo bampa ayo makuru turamushakisha kuko hari ahantu yari yaragiye gutura mu Murenge wa Gashenyi duhita tuvugana n’abayobozi baho baramufata.”

Hakizimana akomeza avuga ko Nsengiyumva akimara gufatwa muri iryo joro, yahise ashyikirizwa polisi, mu gitondo cyakurikiyeho aba ari ho yerekana aho yaritanye mu mukingo imvura yari yaciye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, IP Gasasira Innocent, yavuze ko nta kindi yabikoreye uretse guhimana.

Ati “Ntabwo ari uburwayi ahubwo ni ubujiji kubera ko yigeze kurinda ku kagari. Yari azi ko hari amafaranga bazamuha, noneho yabikoze mu buryo bwo guhima gusa abandi bazamu bahakora. Nta nubwo yarifashe ngo aryibe ahubwo yagiye kurihisha kugira ngo bagenzi be bagire ibibazo.”

Nsengiyumva akurikiranweho icyaha cyo gupfobya ibendera ry’igihugu, gihanwa n’ingingo ya 532 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Kiramutse kimuhamye, yahanishwa gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 200Frw kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibamufuge yakozamakosa kwishyuza nokwiba ibendera biratandukanye uwo numwanzi wogihugu kurita mumukingo aragahona numugome

ke yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

uyu mugabo ni phylosophe kuko akagari kambura abaturage ntikabaho iryo bendera ntago ryari rikwiye kuhaguma kabisa

jimmy yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ubuyobozi bw’akagari ndetse n’abo bazamu bahuze gato nibahanwe nabo kuko nibo banyirabayazana, uwo Mugabo yishyurwe atahe ajye kurera abana be. Ntimukazinzike abantu.

F. Nkomeza yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Uyu mugabo yitegereje ibyamubayeho (kutishyurwa) asanga ako yitaga akagari atari urwego rwa LETA ahubwo barazamuye ibendera batarikwiye. Muri make yanze ko bakomeza gusebya Leta. Ahubwo uwo mugabo ni phylosophe.
Ku bwanjye, aho kumufunga bamwishyure atahe ajye kurera abana atuje.

Leta ntiyambura yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Abayobozi bakoresha abaturage badafite ayo kubahemba nyuma bakabajujubya banga kubahemba baba batobera igihugu n’umubyeyi wacu. ubwo HE azigisha kugeza ryari. None uwo muturage agiye kugongwa n’amategeko. Mbese ye nta tegeko rihana umuntu ukoresheje undi ntahite amuhemba ngo uwo muyobozi nawe afatwe akurikiranwe n’ubutabera? niba ntarihari intumwa za rubanda zikwiye kuritegura!!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

NIhabaho amategeko ahana abakoze icyaha hajye habaho n’ahana ababateye kugikora .Buriya uriya mugabo Leta niyo yamwambuye none niyo imufunze nonese ubuyobozi bwakagari nta cyaha bwamukoreye?Nabo bahanirwe gusebya Leta n’abandibayobozi barebereho.Cyane ko ajya gukora ku kagari yari yizeye guhembwa.Twese tuziko LETA itambura.

murebwayire vestine yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

mwagiye mwishyura se ubundi umuntu arinda yakora ibyo byose mutareba? amakosa si aye ahubwo ni aya leta

celestin bobo yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ibi bikurikiranwe mubushishozi kuko noguhuga gato kwabo bazamu kudasobanutse

tuyambaze yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka