Bane bafunzwe kubera kubeshywa akazi bagahinduka inzererezi

Abantu batatu bakomoka mu murenge wa Kabaya, mu karere ka Ngororero n’undi umwe wo mu murenge wa Rugerero, akarere ka Rubavu bafunzwe nyuma yo kubeshywa akazi n’umusore w’inshuti yabo ukora mu karere ka Musanze bakabuze bahinduka inzererezi.

Mbonimana Theophile w’imyaka 14, Dusingizimana w’imyaka 17, Sekabanza w’imyaka 20 na Nzamuhabwanimana Jean d’Amour bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Gakenke mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/06/2012 kubera kuba inzererezi kandi zitagira n’ibyangombwa.

Baganira n’abanyamakuru nyuma yo gufungurwa kuri uyu wa kabiri tariki 05/06/2012, abo basore bavuga ko bahagurutse tariki 29/05/2012 mu murenge Rugerero mu karere ka Rubavu aho bari bafite akazi ko kuragira nyuma y’uko umusore witwa Marseille abijeje ko azababonera akazi ko kuragira mu karere ka Musanze.

Bavuye iwabo baje gushaka akazi barakabura bahinduka inzererezi.
Bavuye iwabo baje gushaka akazi barakabura bahinduka inzererezi.

Babuze akazi mu karere ka Musanze bakomeje urugendo baza gushakirisha akazi mu karere ka Gakenke kuko bari babwiwe ko gahari. Ubwo bazererega nta majyo bafite, abashinzwe umutekano barabafashe bacumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe bategereje gusubizwa iwabo.

Nyuma yo kurekurwa, bavuga ko bagomba gusubira iwabo bagashaka akazi ko gukora, aho kuba inzererezi ndetse n’abacikirije amashuri bemeza ko bafite umugambi wo gusubira ku ntebe y’ishuri.

Mu kwezi kwa Gatatu muri uyu mwaka, Polisi ikorera mu karere ka Gakenke ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bakoze umukwabu wo gufata abana b’abanyeshuri bigira inzererezi ku munsi w’isoko mu mujyi wa Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka