Bamukubise ku ishyiga akomereka mu mutwe kubera ubusinzi

Umugabo witwa Gakuru Francois uzwi ku izina rya Mfizi utuye mu kagari ka Rebero mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi afite igikomere mu mutwe yatewe nuko bamukubise ku ishyiga.

Gakuru yakubiswe ku ishyiga tariki 20/02/2012 nyuma yo gusinda akajya gutera amahane mu rugo rwa Nangamabwire Jean Damascene; nk’uko bitangazwa na Mazimpaka Eric, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Muko.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Gakuru yagiye gutera amahane kwa Nangamabwire kandi batari basangiye; yagezeyo bararwana kubera umujinya baramusunika niko kugenda akubita umutwe ku ishyiga”.

Mazimpaka avuga ko Gakuru yajyanywe kwa mugaga bagerageza kumupfuka ibisebe none yasubiye mu rugo rwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka