Bamufatanye ‘umwana’ babanaga nk’umugore n’umugabo

Umusore w’imyaka 24 wo mu kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, yatawe muri yombi azira gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 nk’uko ababyeyi b’uwo mwana babivuga, uwo musore n’umukobwa bakaba bari bamaranye iminsi ibiri babana mu nzu y’uwo musore.

Uwo musore yafashwe ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, atabwa muri yombi nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

Ababyeyi b’uwo mukobwa batuye mu Murenge wa Shingiro muri Musanze bashyira amakosa kuri uwo musore ngo washutse umwana wabo kugeza ubwo amugira umugore atujuje imyaka y’ubukure.

Abo babyeyi bavuga ko umukobwa wabo afite imyaka 16, mu gihe uwo mukobwa we avuga ko afite imyaka 18, akaniyemerera ko yashatse umugabo kuko asanga nta mpamvu n’imwe ngo yamubuza gushakana n’uwo musore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yemeje ko uwo musore yatawe muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Station ya Kinigi kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe umukobwa we yashyikirijwe ababyeyi be.

SP Ndayisenga yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, kuko gihanwa n’amategeko kandi kigahanishwa ibihano biremereye.

Ati “Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ntabwo aba umugore. Kugira umugore umwana utujuje imyaka yagenwe babyita kumusambanya, kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko abantu bakwiye kwirinda, kuko gifite n’ibihano biremereye”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kandi, yagarutse ku kutavuga rumwe ku myaka hagati y’ababyeyi b’uwo mukobwa na we ubwe, aho ababyeyi be bemeza ko afite imyaka 16, umukobwa akavuga ko afite imyaka 18, ati “Ibyo bizagaragazwa n’iperereza hashingiwe ku byangombwa by’irangamimerere, niba koko hashingiwe ku bivugwa n’ababyeyi ko umwana afite imyaka 16 hazakorwa iperereza, nibasanga afite 16 koko umugabo azakurikiranwa n’amategeko nk’umuntu wasambanyije umwana utujuje imyaka y’ubukure”.

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko itarenga makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu, kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Uwo musore yatawe muri yombi biravugwa ko yari aherutse kumara imyaka itatu afungiye muri gereza ya Ruhengeri, azira na none icyaha cyo kubana n’umukobwa w’imyaka 16 nk’umugore n’umugabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka