Bakomeje kwibaza niba kugwa kw’imvura n’abajura hari aho bihuriye

Abiyemeje umwuga wo kwiba mu ngo bakomeje kwikinga imvura bakayogoza abaturage cyane cyane muri iyi minsi imvura irimo kugwa mu bice byinshi by’u Rwanda.

Mu ijoro rishyira tariki 25/04/2012,ubwo imvura nyinshi yagwaga kugeza mu gitondo, abajura bataramenyekana bateye mu rugo rw’umukinnyi w’ikinamico Urunana benshi bita Kankwanzi (amazina ye y’ukuri ni Muhutukazi Mediatrice).

Abo bajura bamennye idirishya ryo kuri saloon bashaka kwinjira ngo batware ibintu byari mu nzu, dore ko basa n’abari bafashe amakuru yuko atari ahari muri iryo joro.

Kuva mu mpera y’icyumweru gishize i Nyarurembo bari basuye Intara y’Uburengerazuba, aho Urunana DC ruri kuganira n’abakunzi baryo ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Mu ijoro rishyira tariki 25/04/2012 abajura bari bagiye kwiba mu rugo kwa Muhutukazi Mediatrice uzwi ku izina rya Kankwanzi
Mu ijoro rishyira tariki 25/04/2012 abajura bari bagiye kwiba mu rugo kwa Muhutukazi Mediatrice uzwi ku izina rya Kankwanzi

Uwitwa Jeanine wo mu rugo rwa Kankwanzi avuga ko nko mu ma saa cyenda z’ijoro yumvishe adatuje maze asohoka mu cyumba ageze muri saloon abona ko hari bimwe bitari mu mwanya wabyo ahita ahuruza abatauranyi baje basanga nta kintu abajura baratwara uretse ko atabashije kubamenya.

Nyuma y’ibi bamwe baribaza niba kugwa kw’imvura bitaba biri mu bitiza umurindi ubujura kuko ababikora baba bakeka ko gutabarwa biba bigoranye. Abantu barasabwa kuba maso igihe imvura itangiye gukuba kuko hari n’abibwa ku manywa y’ihangu.

Alain Kanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka