Bakanguriwe kubaha icyo imirongo ya telefone itabaza yagenewe

Abaturage bakanguriwe gukoresha neza telefone mpuruza ziyambazwa iyo hari abantu bari mu kaga, kuko kuyivugiraho ibindi byatuma hari udatabarwa ku gihe.

ACP Tony Kuramba ibumoso na SP JMV Ndushabandi mu Kiganiro n'abanyamakuru
ACP Tony Kuramba ibumoso na SP JMV Ndushabandi mu Kiganiro n’abanyamakuru

Byavugiwe mu kiganiro abayobozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) bafatanyije na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) bagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016.

Cyari kigamije gutanga ubutumwa ku bantu bakoresha imirongo ya terefone ihuruza, ya Polisi n’iya MINISANTE, bubibutsa kuyikoresha icyo yagenewe, nk’uko ACP Tony Kuramba, umuvugizi wa RURA abivuga.

Yagize ati “Iyi mirongo iyo ivugiweho umwanya munini ibitajyanye n’ubutabazi, bigira ingaruka mbi ku wifuzaga guhururiza uri mu kaga kuko itaboneka.

Ni byiza rero ko abantu bayihamagaraho mu gihe ari ngombwa kandi bakirinda kuyitindaho”.

Spt. Jean Marie Vinney Ndushabandi umuyobozi w’itangazamakuru mu ishami rishinzwe ubuvugizi muri RNP, avuga ko akenshi abana ari bo bahamagara iyi mirongo.

Ati “Abana bakinira kuri iyi mirongo bakoresheje terefone z’ababyeyi babo.
Turasaba ababyeyi rero kwirinda guha abana umwanya wo gukinisha iyi mirongo kuko ifite icyo yagenewe”.

Yongeraho ko nyuma y’ubukangurambaga ku bijyanye n’ikoreshwa ry’iyi mirongo, abazakomeza kubirengeho bashobora kuzafatirwa ibihano cyane ko numero zabo ziba zizwi.

Iki kibazo ngo gikunda kuba no kuri numero 912 ihamagarwaho imbangukiragutabara, yagenda ikabura umuntu wagize ikibazo cyangwa abayikeneye bakabura umurongo kubera urimo kuvugirwaho ibitari ngombwa, nk’uko uwari uhagarariye MINISANTE yagigaragaje.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

CSP Elie Mberabagabo, ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga muri RNP, avuga ko iki kibazo cyiyongera iyo abanyeshuri baruhutse.

Ati “Iki kibazo cyiyongera iyo abana baje mu biruhuko, umwana arahamagara ku 112 (ubutabazi muri rusange) akumva akaririmbo kari muri terefone karangira agakupa, akongera agahamaga akabikora inshuro nyinshi bigatuma tudatanga servisi neza”.

CSP Mberabagabo yongeraho ko numero ikunze guhamagarwa ari 112, ariko ngo hari nubwo bahamagara n’izindi batazi ko ari kuri Polisi, izi ni 111, 113, 116 kandi ngo imwe yose ifite icyo ishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sibyiza kuko umuntu ufite ikibazo atabariza birashoboka ko yazitirwa nabihamagarira bakinisha fone, nibyiza ko dukoresha imirongo twahawe mu buryo bukwiye abanyuranije nabwo bakabibazwa. Kd dushimiye police yacu kunama idahwema kutugira.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka